Mu myaka 6 abarenga 900 baguye mu mpanuka z’akazi mu Rwanda

Minisitiri w’umurimo n’abakozi ba Leta, Anastase Murekezi, avuga ko abakozi n’abakoresha bakwiye kuganira ku mutekano w’umukozi kugira ngo hirindwe impanuka kuko nyinshi mu ziba bishoboka kuzirinda.

Minisitiri Murekezi avuga ko mu myaka 6 ishize mu Rwanda hagaragaye impanuka 380 zaguyemo abakozi barenga 900, kandi inyinshi zabaye zari gukumirwa.

Kwita ku buzima n’umutekano by’umukozi ngo bikwiye kwitabwaho kugirango umukozi ashoboye kongera umusaruro no kurengera ubuzima bwe, nyamara ngo mu Rwanda ibigo bimwe ntibyitabira kwita ku mutekano w’abakozi birimo kubashakira ubwishingizi hamwe no kugurirwa ibikoresho birinda umutekano.

Cooperative COMINYABU y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu irashimirwa uburyo yita ku mutekano w’abakozi bayo kuko mu myaka 7 umuntu umwe ariwe umaze gukora impanuka nabwo bidakomeye.

Minisitiri w’umurimo n’abakozi ba Leta avuga ko n’ayandi makoperative akwiye kurinda umutekano w’abakozi bayo.

Mu gihe henshi hacukurwa amabuye y’agaciro haboneka kwangiza ibidukikije, Minisitiri Murekezi ashima uburyo COMINYABU yashoboye kubungabunga ibidukikije aho ikorera kuko kuri hegitare 200 bemerewe gukoreraho bacukuye ibyobo 100 bifata amazi bakoresha kuburyo
atangiriza abaturage, cyakora ngo hacyenewe korohereza abakozi
kwinjira no gusohoka mu myobo bacukura kuko bibagora.

Ku kibazo cyo kuba abacukura bakoresha imbaraga nyinshi mu gucukura, gutwika no kuyungurura kugira bagere ku mabuye y’agaciro, Minisitiri avuga ko hacyenewe ubuvugizi kugirango haboneka ubushobozi bwo kuvura amamashini aborohereza, ariko abayobozi ba Coperative bavuga ko ibyo bikoresho bihenze cyane.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni mubyohorere nuko mutazi uko EWSA ifasha abakozi bayo muri ino minsi kandi ngo ibategerejeho umusaruro

Ndugu yanditse ku itariki ya: 30-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka