Rilima: Abagororwa babiri batorotse

Mu gitondo cya tariki 30/4/2013 abagororwa babiri bo muri gereza ya Rilima batorotse ubwo bari bagiye guhinga mu mirima y’iyo gereza bari bafungiyemo.

Abo bagororwa batorotse ni Bakinahe Emmanuel w’imyaka 41 akomoka mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 14 nyuma yo guhamwa no kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Undi ni Nkoranyabahizi Emmanuel w’imyaka 43 ukomoka mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru akaba yari yarakatiwe imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugira uruhare muri Jenoside. Bose bari bamaze imyaka umunani bafunze.

Ivan Habimana, umuyobozi wa Gereza ya Rilima, yemeje aya makuru ariko avuga ko nawe akibikurikirana kuko aribwo akimenya ayo makuru.

Yagize ati “nibwo bwa mbere hagaragaye igikorwa cyo gutoroka kw’abagororwa muri iyi gereza, ubusanzwe abagororwa bagira uruhare mu kudufasha gucunga umutekano kuko byagiye bibaho ko batumenyesha umugambi wo gutoroka wa bamwe muri bagenzi babo batarawugeraho ukaburizwamo”.

Uwo muyobozi yatangaje ko abo bagororwa bari bagiye mu bikorwa biteza imbere gereza kandi akaba atari ubwa mbere bari bagiye.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka