Rusizi: Yanze guheba amafaranga 3000 yemera gutwara ibiyobyabwenge

Umusore w’imyaka 29 wo mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi ashobora gufungwa kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri azira gufatwanwa ibiyobyabwenge. Uyu musore avuga ko yari abitwaje Umunyekongo wari kumuhemba amafranga 3000.

Simbarikure Jean Paul ukomoka mu kagari ka Tara, mu mudugudu wa Mutongo avuga ko uwo Munyakongo witwa Ntakwinja Cyiramboga yamusabye kumugereza ibiro bitandatu by’urumogi mu mujyi wa Rusizi nawe akajya kubicuruza i Butare.

Simbarikure Jean Paul atangaza ko ngo yabonaga ataheba amafaranga 3000 yari gukorera mu isaha imwe kandi yirirwe yicaye; avuga ko icyo ari ikiraka yari abonye kuburyo atari kucyitesha gusa ngo ntibyaje kumuhira kuko ngo yatunguwe ubwo yabonaga inzego z’umutekano zimuguye gitumo.

Simbarikure Jean Paul atangaza ko yari asanzwe azi ko gutwara urumogi ari cyaha gihanirwa n’amategeko akaba ari muri urwo rwego avuga ko ubutabera bwamukanira urumukwiye. Umuntu wahamwe n’icyaha cyo gufatanywa ibiyobyabwenge afungwa igifungo kiri hagati y’imyaka 2 n’amezi 6 hakiyongeraho n’amazahabu.

Umurenge wa Mururu uza mu myanya ya mbere mu karere karere ka Rusizi mu gufatwamo abantu bacuruza ibiyobyabwenge, akenshi bituruka muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka