Nyanza: Yatawe muri yombi ashaka gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano

Mugisha Moise w’imyaka 32 y’amavuko ukomoka mu karere ka Rusizi yatawe muri yombi ari mu karere ka Nyanza azira amafaranga y’amahimbano agera ku bihumbi 244 yari aje gukwirakwiza mu mujyi wa Nyanza.

Uyu mugabo yemera guhanirwa icyo cyaha akurikiranweho ariko adasobanuye inkomoko yayo ngo kuko nta byinshi yumva ashaka kuvuga. Agira ati: “Nafatanwe amafaranga y’amahimbano nyahawe n’umuntu ngo nyazanire undi nta kindi nakongeraho”.

Uyu mugabo avuga ko ari ubwa mbere akoze icyo cyaha ariko ubwo bwisobanuro bwe bukemangwa na polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza ikavuga ko ahubwo ashobora kuba yari yarabigize umwuga bitewe n’uburyo yanga gutanga amakuru yijijishije.

Byogeye uwo mugabo agenda ahindagura amazina ye nabyo ngo byererakana ko ashobora kubamo umutekamutwe nk’uko Polisi yo mu karere ka Nyanza ibitangaza.

Mugisha Moise hamwe n'amafaranga ye y'amahimbano yafatanwe.
Mugisha Moise hamwe n’amafaranga ye y’amahimbano yafatanwe.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu mu Ntara y’amajyepfo akaba n’umugenzacyaha muri iyo Ntara Chief Supertendent Hubert Gashagaza yasabye ko uwabona ayo mafaranga wese yajya yihutira kubimenyesha inzego zishinzwe umutekano zimwegereye kugira ngo hakorwe iperereze ry’inkomoko yayo.

Ahamagarira abaturage gushishoza ku mafaranga yose bahabwa mu gihe cy’amasaha ya ninjoro nko mu tubari n’ahandi abantu baba bateraniye ari benshi.

Amafaranga y’amahimbano afite ingaruka ku bukungu bw’igihugu ndetse akaba akurira umuturage wayahawe igihombo.

Kwigana, guhindura cyangwa konona amafaranga bivugwa mu ngingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho iteganya ko umuntu wese wahamwe nacyo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nimujya mwandika ko umuntu yafunzwe nanafungurwa muge mubiuuga niyo justice ok

M.moses yanditse ku itariki ya: 6-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka