Rutsiro : Yiyahuje umuti wica imbeba ku bw’amahirwe ntiyapfa

Jeannette Mukandanga utuye mu kagari ka Mburamazi mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro yanyweye umuti wica imbeba tariki 01/05/2013 icyakora abaturanyi barahagoboka bamujyana kwa muganga, akaba yaravugaga ko arambiwe kubaho.

Umugabo we witwa Uwizeyimana Viateur ucururiza mu isantere ya Mburamazi yavuze ko mu masaha ya saa mbiri z’umugoroba ubwo yari arimo acuruza abantu bamuhamagaye bamubwira ko umugore we yanyweye umuti wica imbeba ashaka kwiyahura.

Umukuru w’umudugudu wa Kamuhoza n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mburamazi na bo bakimara kubimenya bahise bohereza abantu bajya kureba ibibaye. Abagezeyo mbere basanze uwo mugore amaze kunywa umuti wica imbeba, bamubajije impamvu yabimuteye ababwira ko yumva arambiwe ubuzima.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mburamazi, Mbarushimana Albert, na we yavuze ko bigoye kumenya impamvu yatumye Mukandanga ashaka kwiyambura ubuzima kubera ko n’umugabo we atari yahiriwe, yari yagiye kurangura ibicuruzwa.

Icyakora umugore ngo yari yanyweye inzoga ku buryo na zo zishobora kuba zabigizemo uruhare. Mukandanga asanzwe agira ikibazo cy’ihungabana noneho ngo yaba yasomye ku nzoga bikarushaho kumuteza ibibazo.

Umugore yahise ajyanwa ku bitaro bya Murunda abaganga bagerageza kumwitaho mu buryo bwihuse. Uwizeyimana na Mukandanga bafitanye abana babiri, umuhungu n’umukobwa.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

viateur arakomerewe

day-1 yanditse ku itariki ya: 6-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka