Rusizi: Hari abo muri FDLR batahuka bakongera bagasubira muri Congo
Hashize iminsi hagaragara impunzi zitahuka ziva mu mashyamba ya Congo ariko nyuma y’igihe gito bamwe muri bo bakongera bagasubirayo rwihishwa.
Imwe mu mpamvu zituma izi mpunzi z’Abanyarwanda babona uburyo bwo kwambuka akenshi ngo nuko baba bafite ibyangobwa 2 icya kongo n’icy’u Rwanda. Ibyo bituma babasha gutura aho bishakiye gusa ngo biteye impungenge ku Rwanda kuko ngo ntawamenya ikiba kibyihishe inyuma kubona umuntu atahuka ku bushake bwe akongera agasubira aho avuye.
Nyuma yo gusuzuma icyo kibazo ubwo hari hamaze gufatwa bamwe muri bo, inzego z’umutekano zafashe ingamba zo kumenya aho abo bantu batuye kugirango bajye babahozaho amaso kuko bashobora guhungabanya umutekano w’abaturage.
Mu nama y’umutekano y’akarere ka Rusizi yabaye tariki 30/04/2013, Umukuru w’ingabo muri ako karere, General de Brigade Karamba Charles, yavuze ko iki ari ikibazo gikomeye bityo asaba inzego z’umutekano gufatanya n’abaturage kuko izi mpunzi zicara zibungabunga mu bihugu zishobora kuba ziri gushaka inzira zo kuba bahungabanya umutekano w’igihugu.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yavuze ko abatanga ibyangombwa bagomba kubyitondera umuntu akajya ahabwa icyangombwa bizwi neza ko atuye aho kuko hari ababifata bakajya gutura ahandi kugirango babone uko bazasubira muri Congo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibingibi ko ari ikibazo niba baza bishakira ibyangombwa ubundi bagasubira muri congo?ibi byazavamo ubucengezi aba bantu baramutse badakurikiraniwe hafi ngo bamenye icyo baba basubiye gukora muri congo.