Nzahaha: Abantu bataramenyekana bibye ibendera ry’akagari ka Kigenge

Ibendera ryari rimanitse kubiro by’akagari ka Kigenge mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi ryibwe mu ijoro rishyira tariki 04/05/2013; kugeza ubu abaryibye ntibaramenyekana.

Ubwo imvura yari ihise ahagana mu masaa tatu z’ijoro, nibwo umu local defense witwa Jean Paul warindaga umutekano w’akagari yatembereye gato ageze muga centre nyuma yaho gato agarutse asanga ibendera ryabuze.

Kubera icyo kibazo ubuyobozi bw’akarere n’inzego z’umutekano bakoranye inama n’abaturage bo muri uwo murenge kugirango hashakishwe ababa bibye ibendera.

Abaturage bavuze ko bagiye gukora uko bashoboye kugirango abakora ibikorwa nkibyo bafatwe kuko ibyo bigaragaza ko hari abagifite guhungabanya umutekano w’abaturage.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi ushinzwe imari ubukungu n’iterambere, Habyarimara Marcel, yasabye abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano kwicungira umutekano barushaho gukaza amarondo kuko ibyo ari ibimenyetso bigaragazako hari abifuza guhungabanya umutekano.

Kugeza ubu ntiharamenyekana uwatwaye ibendera ariko abagera kuri 11 bakekwaho kuba aribo baryibye batawe muri yombi, gusa haracyakorwa iperereza. Kuwa mbere hateganyijwe indi nama izahuza abayobozi n’abaturage kubirebana n’icyo kibazo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka