Huye: Batandatu baguye mu mpanuka ya Sotra Tours na Gaagaa Coach

Kugeza mu ma saa tanu n’igice zo kuri uyu wa 03/05/2013, abantu batandatu bari bamaze kwitaba Imana bazize impanuka yabaye hagati ya coaster ya Sotra Tours na bisi ya Gaagaa Coach mu karere ka Huye (urenze gato kuri ISAR werekeza i Kigali).

Mu bapfuye harimo Abanyarwanda batanu n’Umunya-Ugandakazi wari utwite, bose bari muri coaster ya Sotra Tours. Mu bandi bari muri coaster ya Sotra, babiri bari muri koma, abandi 19 bakomeretse bakaba barimo kuvurirwa mu bitaro bya kaminuza i Butare.

Iyi mpanuka yabaye saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kuri uyu wa 03/05/2013. Imodoka ya Sotra Tours yari ivuye mu karere ka Rusizi yagonganye na bisi ya Gaga Coach yajyaga i Burundi.

Aba bagenzi bari muri Sotra yahagurutse i Rusizi saa cyenda za nijoro ni abacuruzi. N’ikimenyimenyi ngo bagiye babasangana amafaranga menshi. Bose kandi ngo ni Abanyarwanda kuko bari bafite indangamuntu zo mu Rwanda.

Mu bari muri iyi bisi ya Gaagaa Coach ntawagize icyo aba.
Mu bari muri iyi bisi ya Gaagaa Coach ntawagize icyo aba.

Umwe mu baturage b’i Rubona utuye hafi y’ahabereye iyi mpanuka, yavuze ko iyi modoka ya Gaagaa yamunyuzeho yiruka cyane, ageze imbere asanga yakoze impanuka.

Uko impanuka yagenze rero, ngo imodoka ya Sotra yo mu bwoko bwa Coaster yazamutse ikurikiranye n’andi ma coaster abiri na yo yari atwaye abagenzi. Izo modoka ebyiri z’imbere zanyuze ku ikamyo, ni uko Sotra yari izikurikiye igongana na Gaagaa yaturukaga za Kigali.

Bisi ya Gaagaa yakubye uruhande rw’izuru ryayo rw’ibumoso ku ruhande rw’ibumoso rwa Coaster ya Sotra, ku buryo abahise bitaba Imana bari muri iyi Sotra ari abari bicaye ku ruhande rw’inyuma ya shoferi.

Icyakora shoferi we ntacyo yabaye, kuko ngo izi modoka zagonganye urebye yari yarangije guca ku ikamyo, ku buryo Gaagaa yikubye ku gice cy’inyuma ye.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Imana ihe iruhuko ridashira aba bene data batuvuyemo tukibakeneye kandi twifatanije n’imiryango yabuze ababo.

olivier m. yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

Ababuze ababo b’ihagane erega turi mu ISI ituruhije
Ariko turi hafi gutaha muhumure

DIANE yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

Abakomerekeye muri iyo mpanuka n’ababuze ababo bayiguyemo bagire ukwihangana!

Aaron yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

yooo!nukwihangana.ni impanuka.

Patrick ndatimana yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

Birabaje, kuko I RUSIZI twabuze abacuruzi bakomeye. imana ibakire mu bayo .

Gaspard yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

Ababuriye ababo muri iyi mpanuka bihangane,ubundi nsabe polisi kujya igenzura izi modoka zituruka rusisi cyane kuko zigira umuvuduko ukabije.

ally yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

Impanuka nk’izi ntizari ziherutse,kandi polisi ntako itagira ariko usanga hari abashoferi wagirango ntibazi agaciro k’abantu baba batwaye. ababuze ababo bihangane.

karigirwa yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

Yeah nibyo bagomba kongera umuhanda no kugira ngo barinde banagabanya umubare wabitaba Imana niba ari ninkunga natwe nka Banyarwanda tugomba kbigiramo uruhare no kugira ngo tubangabunge ubuzima bwacu

Kalisa John yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

IMPANUKA IRABABAZA PE! ARIKO NDASABA ABATWARA IMODODOKA KUGABANYA UMUVUDUKO .NDASABIRA ABABUZE ABABO KWIHANGANA

SHYAKA BILLY BEN KAMANZI yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

ABABUZE ABABO BAKOMEZE KWIHANGANA KANDI N’ABAKOMERETSE BARI MU BITARO IMANA IBAFASHE BAKIRE VUBA!

Denys Basile yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

Yes bagende gake, ari nanone nk’abanyarwanda twiheshe agaciro twongera ubunini bw’imihanda yacu. byibura imodoka izamuka n’imanuka zikaba ntaho zigomba guhurira, n’ubwo byakomeza imodoka ikajya igenda ari imwe mu cyerekezo kimwe.

jean yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

Imana ibakire mu bayo.

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka