Rusizi: Abagera kuri 51 bafatiwe mu mukwabo

Imburamukoro ziganjemo indaya, abatagira ibyangombwa, abasore bambura abahisi n’abagenzi ndetse rimwe na rimwe akaba aribo bakunze gukoresha ibiyobyabwenge bafatiwe mu mukwabo wabaye mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi mu gitondo cyo kuri uyu wa 06/05/2013.

Hafashwe abagabo 41 n’abagore 10 bava mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Rusizi bose bajyanywa mu kigo kiri mu murenge wa Gashonga kugirango babashe kwikosora.

Mu mujyi wa Kamembe hakunze kuba imikwabo kuko insoresore zikora ibikorwa by’urugomo zigenda ziyongera umunsi ku wundi.

Abakora ibikorwa by'urugomo mu murenge wa Kamembe bafashwe.
Abakora ibikorwa by’urugomo mu murenge wa Kamembe bafashwe.

Abaturage baturiye uyu mujyi bavuga ko igikorwa nk’icyo gituma babona agahenge kuko ngo ubujura bucyiye icyuho bwari bukabije muri uyu mujyi nk’uko byanavuzweho mu nama y’umutekano iheruka.

Bari mu maboko ya Polisi bazira kwiba inkoko

Abagabo batatu bo mu mirenge ya Mururu na Kamembe bari mu maboko ya Porisi kuri sitasiyo ya Kamembe bazira kwiba inkoko 18 z’abaturage bari bafite umushinga wo kororera mu biraro mu murenge wa Mururu.

Iyakaremye Aburahamu yemera ko izo nkoko abitewe n’ikibazo cy’ubukene cyari kimwugarije kandi ngo yazeretswe na Sibomana Nyabyenda nubwo uyu we abihakana.

Undi bafunganye witwa Ngabonziza Albert arazira gufatanya icyaha kuko ariwe wabaguriraga izo nkoko ku giciro kiri hasi; Inkoko yayiguraga amafaranga 3000.

Bibye inkoko 18 z'abaturage.
Bibye inkoko 18 z’abaturage.

Abaturage borora izo nkoko bavuga ko bamaze kwibwa inkoko 80 kuburyo ngo bari bamaze gufata ingamba zo kureka umushinga w’ubworozi.

Icyakora ngo kuba babonye abajura babibaga ngo bagiye kurushaho gucungana nabo ariko basaba n’inzego z’umutekano kubaba hafi kuko ubujura buciye icyuho bukomeje kwiganza muri aka karere.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka