“Ntabwo polisi inezezwa no gutanga ibihano” - Umuyobozi wa polisi Iburasirazuba
Umuyobozi wa polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba arahamagarira abatwara abagenzi ku mapikipiki kujya bubahiriza amabwiriza yose agenga uwo murimo, kuko aribwo bazawukora batekanye batikanga ibihano bya polisi, dore ko ngo polisi nayo itanezezwa no gutanga ibihano.
Mu nama ACP Elias Mwesigye, ukuriye polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba, yagiranye n’abatwara abagenzi ku mapikipiki bita abamotari bo mu karere ka Rwamagana ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 03/05/2013. yababwiye ko bakwiye gushira impumu bakareka kwikanga abapolisi ahubwo bakajya bubahiriza amabwiriza yose n’amategeko agenga umurimo wabo kuko aribyo na polisi yifuza.
Yagize ati: “Abatwara ibinyabiziga mu muhanda mwese musa nk’aho mwishishana na polisi kandi mu by’ukuri ntawe Polisi igamije kubangamira kandi nta n’uwo tuzigera tubuza kwisanzura uko abishaka igihe cyose azaba akurikije amategeko agenga ubuzima n’imibereeho by’igihugu cyacu, by’umwihariko amategeko yo mu muhanda.
Nimwubahiriza ayo mategeko muzakora mu mutuzo kandi natwe muzaba mutworohereje akazi kuko ntabwo tunezezwa na busa no kubabona muri mu makosa kandi nta n’umwe muri twe unezezwa no kubaca amafaranga cyangwa kubaha ibindi bihano”.
Muri iyi nama hagarutswe cyane cyane ku makosa akomeye abamotari bakora, arimo kwica amategeko y’umuhanda kandi bamwe bakanasuzugura abapolisi bashinzwwe kuyubahiriza mu muhanda.
Bamwe mu bamotari bagaragarije uyu muyobozi wa polisi ko benshi mu bakora ayo makosa akomeye, ari bamwe muri bagenzi babo batagira ibyangombwa byo gukora ako kazi bityo bakaba badatinyuka guhagarara iyo umupolisi abibasabye.
Aba ngo baba batinya ko bahabwa ibihano bikarishye, bagahitamo guhunga banga guhagarara iyo babisabwe.
Bemeje ariko ko baba babazi kuko aho bahagarara ku mihanda bategereje abagenzi baba bazi abaatagira ibyangombwa n’abatubahiriza andi mabwiriza abagenga. Gusa nngo ntibabasha kubihanira ubwabo, ariko biyemeje gushyikiriza urutondee rwabo polisi kuko ngo abo ari nk’urumamfu mu ngano, rukaba rukwiye kuvanwa mu ngano nziza.
Aba bamotari kandi ngo barimo benshi batajya batanga imisoro n’imisanzu byagenwe, bityo ngo bakaba babangamira bagenzi babo kuko bo bemera amafaranga macye cyane umugenzi abahaye, bakabuza isoko ababa bubahirije amategeko.
ACP Mwesigye yemereye abamotari ko abo batubahiriza amategeko bagiye gukurikiranwa na Polisi ifatanije n’inzego z’ibanze, bagasabwa kubahiriza ibisabwa byose mu murimo wabo. Aababirenzeho bakazafatirwa ibihano bikarishye birimo no kwamburwa ibinyabiziga bakoresha, kuko aribo babitwara nabi bakangiza umutekano kandi bakavutsa benshi ubuzima.
Jean d’Amour Ahishakiye
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|