Kamonyi: Umusore yishwe n’abantu bataramenyekana akubiswe ifuni mu mutwe

Hakundimana Jean Baptiste w’imyaka 35, wari utuye mu mudugudu wa Nyamirembe, akagari ka Rukambura, umurenge wa Musambira, yicishijwe ifuni bamukubise mu mutwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 03/05/2013, nibwo abaturanyi b’uwo musore wibanaga mu nzu, bari bazindukiye mu mirimo ya bo, basanze umurambo we mu muringoti uherereye mu nsi y’urugo rwe.

Abamwishe basahuye ibyari biri mu nzu, umwe mu bakekwa akaba yafashwe ajya kugurisha ibishyimbo i Kayenzi.

Nyirishema Anaclet ukuriye local defenses mu kagari ka Rukambura, avuga ko basanze bamukubise ifuni mu mutwe. Inzu yabagamo bakaba bayisahuye, ku buryo babonye aho bagiye bamena bimwe mu bishyimbo yacuruzaga. Ngo basanze n’impapuro ze zo muri Banki bazitwitse.

Amakuru dukesha umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musambira, Kayiranga Emmanuel, aravuga ko hari umwe mu baturanyi we wafashwe akekwaho kuba ari we wamwishe.

Ngo yafatiwe i Kayenzi agiye kugurisha ibishyimbo bisa n’ibyo byatakaye mu nzira, kandi mu gihe abandi batabaraga we akaba yari yazindutse agenda. Uyu wafashwe, acumbikiwe kuri sitatiyo ya Polisi ya Kayenzi.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

@constantin,
Nange mbona igihano cy’urupfu kigaruwe by’agateganyo byagabanya ubu bwicanyi,kuko abantu basigaye barahinduye kwica umukino,kuko hari abadatinya gufungwa iyo bishe abandi,ikindi kandi no kubafunga bikaba umutwaro kuri leta,umutwaro udakenewe na gato

Magambo yanditse ku itariki ya: 4-05-2013  →  Musubize

Hakenewe ingamba zikarishye zo guhagarika ubu bwicanyi bwa buri gihe,kuko ntibisanzwe!niba bishoboka haba hashubijweho igihano cy’urupfu nk’umwaka byatuma abicanyi bisubiraho kuko kubafunga gusa ntibihagije.

constantin yanditse ku itariki ya: 4-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka