Nyungwe: Hatoraguwe umurambo w’umugabo utaramenyekana
Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka nka 30 y’amavuko ariko utaramenyekana, watoraguwe mu gice cy’ishyamba rya Nyungwe giherereye mu mudugudu wa Mujabagiro mu kagari ka Buvungira mu murenge wa Bushekeri wo mu karere ka Nyamasheke.
Uwo murambo wataruwe ahagana saa tatu za mugitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki 6/05/2013, ubonywe n’abarinzi ba Parike ya Nyungwe. Inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane amakuru y’uyu nyakwigendera ndetse n’icyo yazize.
Amakuru aravuga ko ababonye uwo murambo w’umugabo utaramenyekana, ngo basanze uhambiriwe mu myenda kandi ukaba wari watangiye kwangirika.
Uwo murambo ngo bigaragara ko ari uw’umugabo munini kandi muremure, ariko hakaba nta makuru y’uwo ari we yari yamenyekana.
Nyuma yo gutarurwa mu ishyamba rya Nyungwe, uwo murambo wajyanywe ku Bitaro bya Bushenge byo mu karere ka Nyamasheke kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|