Impfu zishingiye ku makimbirane yo mu miryango zagabanutseho 4.4%

Mu mezi atatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2013 hapfuye abantu 32 buri kwezi bazize amakimbirane yo mu miryango ugereranyije na 40 bapfuye buri kwezi mu mezi atatu yayabanjirije (Ukwakira-Ukuboza 2012); nk’uko bigaragazwa n’icyegeranyo cya MININTER cyashyizwe ahagaragara tariki 06/05/2013.

Izo mpfu 32 ziri mu byaha 3519 byakozwe bivuye ku makimbirane yo mu miryango ashingiye ku bwumvikane bucye no ku masambu yabaga yaratinze gucyemurwa. Igihembwe cyari cyabanje ari nacyo cyasozaga umwaka ushize ibyaha byari 3683; bivuze ko habayeho igabanuka rya 4.4%.

Atangariza abanyamakuru ku bijyanye n’iyi raporo, Minisitiri ushinzwe umutekano imbere mu gihugu, Musa Fazil Harelimana, yatangaje ko ibyo bibazo biterwa ahanini n’uko abaturanyi baba batagize icyo bakora kandi basanzwe bazi ko ikibazo gihari.

Yagize ati: “Ibibazo biri mu miryango, ibibazo biri mu bantu bakagombye gutabarana by’ibyanze ariko ukabona nibo noneho bagiye kumarana, izo zisaba byibuza buri wese guhaguruka no kuvuga ngo hariya hantu tuhumva amakimbirane tubakemurire gute ikibazo.

Muri rusange hari impfu twagiye tubona mu miryango zishingiye y’uko abantu bafitanye amakimbirane bakaba baratinze kuyacyemura noneho ayo makimbirane akavamo ubwo bwicanyi”.

Ubujura buciye icyuho cyane cyane mu bice by’icyaro nko kwiba amatungo, gukubita no gukomeretsa mu bantu baziranye, gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge biganisha ku rugomo no gufata ku ngufu abana bato n’abakuru nibyo byagaragajwe muri raporo cyane.

Uturere twa Nyabihu twagaragayemo ibyaha 10, Gasabo yagaragayemo ibyaha icyenda, Huye yagaragayemo ibyaha umunani na Muhanga yagaragayemo ibyaha umunani, nitwo tuza ku isonga mu kugira umubare w’ibyaha byinshi.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mininter izakore n’ubushakashatsi ku bihano bihabwa ababa bahamwe n’ibi byaha ko bikwiye,kuko ubundi ibihano akamaro kabyo ni ukuorora no gutinyisha abashobora kuba babikora,ariko iyo burigihe wunva ibi byaha byisubiramo,nkeka ko haba hari ibihano byoroshye

shingiro yanditse ku itariki ya: 7-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka