Ruhango: Umubyeyi yafatanyije na nyina guta umwana mu musarane

Perouse Nyirabasabose w’imyaka 65 afungiye kuri Polisi ya Kinazi mu karere ka Ruhango, guherakuri uyu wa gatanu tariki 03/05/2013, akekwaho gufasha umukobwa we Catherine Mukanyangezi w’imyaka 35 guta mu musarane uruhinja yari amaze kubyara.

Uyu mubyeyi Mukanyangezi utuye mu mudugudu wa Kanaba akagari ka Gisare umurenge wa Kinazi akarere ka Ruhango, ngo yamaze kubyara uyu mwana mu gihe cya saa tatu z’igitondo, afatanyije na nyina bajugunya uyu mwana bimenyekana mu gihe cya saa kumi nebyeri z’umugoroba.

Bikimara kumenyekana, uwo mwana na nyina bahise babajyana ku bitaro bya Kinazi naho uyu mukecuru we ajyanwa gucumbikirwa n’inzego z’umutekano, nk’uko bitangazwa na Patrick Mutabazi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi.

Mutabazi akomeza avuga ko batazi icyateye aba babyeyi bombi kwica uyu mwana, gusa ngo iperereza riracyakomeje. Yakomeje avuga ko ubu ingamba bafite ari ugukomeza gukangurira abaturage kudatwita inda batiteguye.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

yebabaweeeeeentago,arababyeyi ninyamaswa babivuze ukuri ibyara ukwibyagiye sataniyaruha ibibibyose niwebabyitirira kandibagiye muburokobonyine iyosatanihari uwafatanyije igihano nayo wagirangontagiseyunvise

umucuzi john yanditse ku itariki ya: 5-05-2013  →  Musubize

Ngo inyana niiya mweri koko!aaba si ababyeyi mubashakire indi nyito ibakwiriye. ubu satani wagowe niwe ugiye kwitirirwa ibi byose.

kanimba yanditse ku itariki ya: 4-05-2013  →  Musubize

Reka iri zina ry’ububyeyi ntiribakwiye!ni ukuritesha agaciro!n’inyamaswa ari inyamaswa irengera icyo ibyaye nkanswe aba bapfu!uriya mukobwa ni nyina umwoshya nta mugayo,yari guhanurwa na nde se uwakamuhanuye ariwe umwoshya?

nsenga yanditse ku itariki ya: 4-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka