Gakenke: Umwarimu yishwe ajugunywa mu musarani iwe

Barushwabusa Marie Goreti wari umurezi ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nemba ya Mbere yitabye Imana yishwe n’abantu bagishakishwa mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 05/05/2013 barangije bamujugunya mu musarani iwe.

Uyu mwarimu uri hejuru y’imyaka 50 yari atuye mu Mudugudu wa Buranga, Akagali ka Buranga mu Murenge wa Nemba.

Nyakwigendera ntiyagize amahirwe yo kubyara umwana n’umwe ariko yakiriye umwana w’imfubyi binyuze mu mategeko akiri muto aramurera kugeza akuze, akaba ari we ukekwa ko yamwishe.

Yiciwe mu nzu nk'uko maraso aragaraga ku muryango bamujugunya mu musarani. (Foto: L. Nshimiyimana)
Yiciwe mu nzu nk’uko maraso aragaraga ku muryango bamujugunya mu musarani. (Foto: L. Nshimiyimana)

Uwimana ufite imyaka 28 waburiwe irengero, ngo yahoraga yigamba ko azica nyakwigendera kubera ko yamubujije kurongorera mu rugo. Urupfu ry’uyu mubyeyi rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 06/05/2013 kubera abarimu bigishanya na we batamubonye ku ishuri kandi umwuzukuru we wari urwaye amwohereza kwiga.

Hatangishaka Francois Roger wakoranaga na nyakwigendera yatangarije Kigali Today ko umwuzukuru (umwana wa Uwimana) we yababwiye ko yumvise nijoro ibintu bihondagura, abarimu bagira impungenge yo kuba yishwe kuko bari basanzwe bazi ko hari umwana we umumereye nabi.

Abaturage bumiwe bategereje ko umurambo wa nyakwigendera ukurwa mu musarani. (Foto:L. Nshimiyimana)
Abaturage bumiwe bategereje ko umurambo wa nyakwigendera ukurwa mu musarani. (Foto:L. Nshimiyimana)

Yaje ari kumwe n’umukozi we ukora mu rugo bahamagaye bumva ntavuga. Mu gihe batekerezaga gufata icyemezo cyo kwica urugi ngo barebe niba arimo, babonye amaraso ku muryango batangira gushakisha babona umwenda we munsi y’inzu n’umurambo wa nyakwigendera bawusanga mu musarani utari ugikoreshwa.

Hatangishaka avuga ko akeka ko yamuhoye ko yamubujije kurongorera mu rugo. Agira ati: “umwana yari umwana w’ikirara pe, muri iyi minsi yazanye umugore mu ibanga abaho nk’umujura umucekuru atabizi… umugore amaze kuboneka barabirukanye ngo bave mu rugo ndakeka ko ari cyo bapfaga.”

Evaritse Ngirimana, umukozi wa nyakwigendera avuga ko yamuherukaga ku cyumweru ahagana saa kumi. Yongeraho ko akeka ko umuhungu we Uwimana ari we wamwishe kuko yahoraga yigamba ko azamwica.

Ati: “Uwo twakeka ni umuhungu we yahoraga avuga ko azamwica, ngo hari n’umukecuru yabwiye ko azamwica bari kumwe.”

Bashobora kuba bapfaga imitungo kuko uwo muhungu yashakaga ko amuha inzu imwe mu zo akodesha; nk’uko Ngirimana akomeza abisobanura. Barushwabusa Marie Goreti yari umupfakazi akaba yabanaga gusa n’umuzukuru we.

Abakozi b'Ibitaro bya Nemba bitegura kumukura mu musarani. (Foto: L. Nshimiyimana)
Abakozi b’Ibitaro bya Nemba bitegura kumukura mu musarani. (Foto: L. Nshimiyimana)

Abaturage benshi bari mu rugo rwa nyakwigendera bigaragara ko bacitse umugongo kubera urwo rupfu bategereje ko umurambo wa nyakwigendera ukiri muri musarane ukurwamo.

Polisi yatangiye iperereza ngo hamenyekane abagize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.

Umwaka ushize, abana babiri bo mu Karere ka Gakenke, umwe wo muri uwo murenge n’undi wo mu Murenge wa Coko bishe ababyeyi babo bapfuye ubwukimvane buke bushingiye ku mitungo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Ariko bantu mukurikirana mwite ku murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke. Kuko mugihe gito habereye ubwicanyi bwinshi. Kandi ari abantu baho bicana hari umubyeyi uherutse kwica umwana we amujugunya mu rutoki yorosaho ifumbire.

Grace Kantu yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

Ariko bantu mukurikirana mwite ku murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke. Kuko mugihe gito habereye ubwicanyi bwinshi. Kandi ari abantu baho bicana hari umubyeyi uherutse kwica umwana we amujugunya mu rutoki yorosaho ifumbire.

Grace Kantu yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

rwose birababaje imana imwkire

gerard yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

Birababaje biteye n’agahinda kubona umuntu yicwa nuwo yigize umwana ataramukomotseho
Imana imwakire mu bayo

yanditse ku itariki ya: 7-05-2013  →  Musubize

ubwicanyi bumaze kwimonogoza muri iyi minsi,igihano cyo kwica gikwiriye kugarukaho ku bicanyi.

rukundo yanditse ku itariki ya: 7-05-2013  →  Musubize

Niba uriya mwana yareraga yarajyaga avuga ariya magambo ko azamwica,none akaba yanabuze nyuma y’uko mama we apfa,mbona ariwe washakishwa byihuse ubundi akisobanura,naho ubu bugizi bwa nabi burakabije.

muhire yanditse ku itariki ya: 7-05-2013  →  Musubize

Uyu mukecuru yanyigishije umwaka wa 6 aho i NEMBA mpita natsindira gukomeza secondaire, yakundaga abantu cyane. ikimbabaje kurushaho n’uko n’uwari umugabowe yapfuye yishwe n’abagizi ba nabi batigeze bamenyekana hasjize imyaka irenga 10. ndibuka aba babyeyi bombi kera bajyaga bakoresha umunsi mukuru w’abana maze tugahurirayo bakadutetesha turi abana benshi none twahahuriye tugiye nawe kumushingura birababaje.

NIYONSENGA Donatien yanditse ku itariki ya: 7-05-2013  →  Musubize

uyu mubyeyi yambereye mwarimu mu mwaka wa gatandatu pe yari intwari kuko yari yaranatowe nka marayika murinzi mu karere ,uwamwishe yamureze akiri muto,IMANA IMWAKIRE

berch yanditse ku itariki ya: 7-05-2013  →  Musubize

yooo......ubu se kweli nka Goreti bamuhoye iki umuntu mwiza wakundaga kwita ku bantu bafite ibibazo,Isi ntigira inyiturano uwiturwa ineza n.uwo yayigiriye aba agira IMANA!

phocasi nt. yanditse ku itariki ya: 7-05-2013  →  Musubize

uwuzafatwa azabihanirwe byintangarugero kuko birababajeee

Umurerwa Delphine yanditse ku itariki ya: 7-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka