Nyanza: Umusore yishe undi amukubise ishoka
Habimana Evariste w’imyaka 25 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Nyagacyamo mu kagali ka Gahombo mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza acumbikiwe kuri station ya Polisi ya Busasamana akurikiranweho kwica umusore mugenzi we amukubise ishoka mu mutwe.
Uwo mugambi mubisha yawukoranye n’uwitwa Ndahayo ukomoka mu Karere ka Ruhango banafatanya kujya guhisha umurambo wa Yakaragiye Venuste nyuma y’uko bari bamaze kumwica.
Ayo marorerwa bombi bafatanyije gukora yamenyekanye tariki 01/05/2013 ubwo Habimana Evaritse yageragezaga guhungira mu gihugu cy’u Burundi amakuru bakoze kuri icyo cyaha amaze kumenyekana mu gace batuyemo.
Habimana Evariste yemerera Polisi ko yafatanyije na mugenzi we bari kumwe mu nzu bakica Nyakwigendera ndetse n’umurambo we barangije bakajya kuwujugunya nijoro mu gikombe kugira ngo ntibizamenyekane.
Icyatumwe bakora icyo cyaha cyo kwica Yakaragiye Venuste ngo byatewe n’amakimbirane ashingiye ku masambu yari afitanye n’umwe muribo noneho bombi bafatanya kumwambura ubuzima.
Iki cyaha akurikiranweho aracyemera ndetse akavuga ko agisabira n’imbabazi yitwaje ko Satani ariwe wamushutse ngo bashyire mu bikorwa uwo mugambi mubi.
Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu mu karere ka Nyanza buvuga ko umurambo wa Nyakwigendera wabonetse aho bari bawujugunye nta rurimi n’imyanya ndangagitsina ufite.
Ndahayo wafatanyije na mugenzi we muri icyo cyaha we yahise atoroka ubu aracyashakishwa na Polisi kugira ngo nawe ashobore kugurikiranwa kimwe na mugenzi we mu nzira zemewe n’amategeko.
Hubert Gashagaza umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo akaba n’umugenzacyaha muri iyo Ntara avuga ko abantu bakora ubwicanyi nk’ubwo bw’indengakamere ahanini baba bakoreshejwe n’ibiyobyabwenge. Atangaza ko nta muntu muzima ukwiye kuba yakwambura undi ubuzima ngo yumve ko bizamugwa amahoro.
Uyu muvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo asobanura ko kwica umuntu ubishaka bihanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganwa n’ingingo y’140 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
nukuri nugusengera urwanda naho ubundi ubwicanyi burakabije nahima ikwiye gufasha urwanda birababaje pe
Abanyarwanda batinyutse kwica, byarenze gukabya bigeze aho bitera iseseme! barangiza bakitwaza Satani nta n’isoni!! ubutaha uwishe undi nawe bajye bamwicisha icyo yamwicishije amategeko ahindurwe kabisa, kuko birakabije!
ibibintu birababaje kandi biteye agahinda pe buri abantu bakora ibintu nkibyo byo kwica abandi babahoye ubusa Leta yagashatse ubundi buryo babona mwibihano bwihariye bitaribyo abantu baramarana.
Kabisa wagirango ibihano ntacyo bibabwiye babifashe nkaho ari ibikino police nikaze umurego naho ubundi abantu bamarana
Shitani ikeneye amaraso! None se ibitambo bizava he kugira ngo amasezerano akomeze kubahirizwa.U Rwanda rwabaye indiri ya sekibi,amaraso rero agomba kumeneka.Mwe nimusenge muve mu maganya n’ibindi bidafite umumaro. Nimusabire igihugu cyanyu mushishikaye,kurira ntacyo bizahindura!
Buri munsi baricana mu duce twose twigihugu. Mana tabara pe
Mana tabara uRwanda rwacu kuko ingeso z’ ubwicanyi abantu biharahaje zirakabije, ubwicanyi bukomeje kugaragara mumpande z; igihugu zitandukanye burarenze , ngago abana barica banyina, ababyeyi barabyara bajugunya kumihanda, urubyiruko rurica urundi, ubuse turaganahe koko??, Singiye kumerankabo ariko mubyukuri igihano cy’ urupfu cyarigikwiye kongera kubaho.
Ibi bintu ko bikabije mu Rwanda nta cyumweru kiri gushira hatumvikanye inkuru y’umuntu wishe undi polisi nikore iperereza imenye impamvu iri kubitera
Murakoze