Nyanza: Polisi yahaye telefoni abaturage bayifasha kumenya amakuru

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza ibinyujije ku banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge igize ako karere uko ari 10 yatanze telefoni zigendanwa ku baturage basanzwe bayifasha mu kumenya amakuru y’ibyabereye iwabo mu midugudu batuyemo.

Buri murenge wo mu karere ka Nyanza wahawe telefoni ebyiri uretse iya Kibilizi na Ntyazo yahawe telefoni eshanu bitewe n’uburyo yegereye igihugu cy’abaturanyi b’Abarundi ndetse ikaba ifite n’ibyambu bifasha mu buhahiranire n’imigenderanire y’ibyo bihugu byombi.

AIP Vedaste Ruzigana ukuriye urwego rwa Polisi rukorana n’abaturage (community Policing) mu karere ka Nyanza yavuze ko izo telefoni zigendanwa zatanzwe kugira ngo amakuru ajye arushaho kwihuta kurusha uko byari bisanzwe.

Umuyobozi w'akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah yafatanyije na polisi mu gutanga izo telefoni.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah yafatanyije na polisi mu gutanga izo telefoni.

Agira ati: «Telefoni ni bumwe mu buryo bw’itumanaho bwihitisha amakuru ku gihe niyo mpamvu yatumwe duhitamo kuzitanga ku baturage bacu badufasha mu kumenya ibyabereye iwabo».

Kuva aho Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza itangiriye gukorana n’abaturage muri ubwo buryo bwo guhanahana amakuru ngo hamaze kugabanuka ibyaha byakorwaga mu bice bitandukanye by’ako karere ; nk’uko AIP Vedaste Ruzigana abitangaza.

Mbere y’ubwo bufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha bitaraba mu karere ka Nyanza hakorwaga ibyaha biri ku kigeranyo cya 35 buri kwezi ariko ngo byaragabanutse bigera kuri 30 kandi bikozwe mu gihe gito.

Mu murenge wa Ntyazo hatanzwemo telefoni eshanu kubera ko bafite ibyambu binyuraho abafite magendu.
Mu murenge wa Ntyazo hatanzwemo telefoni eshanu kubera ko bafite ibyambu binyuraho abafite magendu.

Ubuyobozi bw’imirenge bwakiriye izo telefoni mu izina ry’abaturage bwatangaje ko zigiye kurushaho kubafasha kurusha uko bayatangaga ntazo bifashishije.

Mu karere ka Nyanza, Polisi y’igihugu imaze kuhatanga telefoni zigendanwa 37 habariwemo na 25 zatanzwe mu cyiciro cya kabiri kuri abo baturage basanzwe bakorana nayo muri gahunda ya Community Policing.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

umutekano dufite mu rwanda wagezweho abaturage tubigizemo uruhare,tugomba gukomeza kuwubungabunga dufatanya n’inzego z’umutekano tukirinda icyawuhungabanya cyose.

Bashar yanditse ku itariki ya: 30-04-2013  →  Musubize

sinshidikanya ko icyo izi telephone zitangiwe kizarushaho kugerwaho,kuko iyo igikorwa nk’iki cyo kubungabunga umutekano kinjijwemo abaturage,gikorwa nezacyane,niyo mpanvu community policing igomba kongerwamo ingufu hatangwa uburyo bw’itumanaho nk’ubu.

sangano yanditse ku itariki ya: 30-04-2013  →  Musubize

Iki gikorwa ni cyiza cyane.

Big up to our Rwanda National Police!!!!!!!!!!!!!

Amina yanditse ku itariki ya: 30-04-2013  →  Musubize

ako ni agakorwa keza kandi gashimishije mu gutangaza amakuru kubaturage ndetse nizindi nzego zagakwiye kuhabonera nkurugero kugirango amakuru arusheho gukomeza gutangwa kandi kugihe

rwasamanzi yanditse ku itariki ya: 30-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka