Gakenke: Ikamyo yakoze impanuka irangirika ariko ntawe yahitanye

Ikamyo yo mu bwoko bwa Scania ifite puraki T 514B-TP yakoze impanuka, mu ijoro rishyira tariki 01/05/2013, ku bw’amahirwe umushoferi na kigingi barimo basohokamo ari bazima uretse imvune zidakanganye yabateye.

Ikamyo yaguye ipakiye amavuta ya diesel. (Foto:L. Nshimiyimana)
Ikamyo yaguye ipakiye amavuta ya diesel. (Foto:L. Nshimiyimana)

Iyi mpanuka yabereye mu Kagali ka Nyacyina, Umurenge wa Gashenyi urenze gato Agasentere ka Base werekeza mu Mujyi wa Musanze. Umushoferi wari utwaye iyo kamyo witwa Salom Amza yatangarije Kigali Today ko yavaga i Kigali ajyanye amavuta ya Diesel i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ngo ubwo yageraga mu ikoni yumvise ikamyo iyumbayumba agerageje gukata yumva vola ntikata ngo ihita irenga umuhanda iragarama. Agira ati: “Ubwo nakataga ikoni rya mbere, nageze mu ikoni rya kabiri ngerageje gukata numva vola ibaye ikare kuko imodoka yari izimye nuko mbandenze umuhanda ikamyo iragarama.”

Ikizuru cy'imodoka cyangiritse cyane. (Foto:L. Nshimiyimana)
Ikizuru cy’imodoka cyangiritse cyane. (Foto:L. Nshimiyimana)

Iyo kamyo yangiritse ku buryo bukomeye imbere, ikizuru cyashwanyaguritse bikaba bitoroshye kwemera ko hari umuntu wavuyemo ari muzima. Kigingi yajyanwe ku Bitaro bya Nemba kugira ngo yitabweho n’abaganga kuko yagize ikibazo mu itako.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka