Rukomo: Polisi irasabwa gukurikirana abakekwaho ibyaha abaturage bayoherereza

Abayobozi b’utugali mu murenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare ntibishimira uko Police station ya Gatunda itagira icyo ikora ku bakekwaho ibyaha bayohererezwa kuko ngo bishobora kubaca intege bikongera ukwidegembya kw’abanyabyaha.

Ubuyobobozi bwa Polisi mu Ntara y’iburasirazuba buvuga ko uretse n’abayobozi n’umuturage afite uburengenzira bwo gutanga umunyacyaha, hakaba hagiye kurebwa imiterere y’iki kibazo no gukomeza imikoranire y’inzego.

Iki kibazo cy’imikoranire idashwitse hagati y’abayobozi na Polisi station ya Gatunda cyagarutsweho mu nama njyanama y’umurenge wa Rukomo.

Nkuko byagaragajwe n’abajyanama n’abayobozi b’utugali, ngo ibyaha bikunze kugaragara ni ibyo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga n’urugomo rugambirira kwica.

Nkuko byumvikanye mu buhamya bw’abayobozi b’utugali banari hafi y’ahakorerwa ibi byaha, ngo kuribo babura icyo bakora mu gihe bitabajwe n’abaturage, kuko uwo bohereje kuri Polisi station ya Gatunda ngo imukoreho iperereza ihita imurekura nta gikozwe agasubiranayo n’uwari umuzanye.

Ingero z’itangwa n’ink’urwumugabo wirukankanye umugore we n’umuhoro ashaka kumutema, abafashwe n’irondo bavuye kwiba ndetse ngo hari n’abafatanwa ibiyobyabwenge.

Uku kudakurikiranwa rero ngo biha insinzi abakora ibyaha nkuko abayobozi b’utugali babitangarije mu nama njyanama.
Inama njyanama yifuje ko mu nama zitaha hajya hanatumizwa abahagarariye Polisi bakaganira kuri iki kibazo kuko nta cyakorwa abaturage badafite umutekano.

Iyi nama kandi yasabye by’umwihariko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge kuvugana n’ubuyobozi bwa Polisi muri aka gace bitarenze kuwa mbere w’icyumweru gitaha akagaragaza umurongo w’imikoranire myiza muri izi nzego.

Ngo mu kugabanya umwuka mubi wo kwihanira ushobora kuvuka mu baturage ngo byaba byiza urekuwe yafashwe n’abaturage banagaragarizwa impamvu yirekurwa rye; nkuko byatangajwe na Niyonsenga Isai Perezida w’inama njyanama y’umurenge wa Rukomo.

Mu rwego rwo kwegera abaturage no kubumva inama Njyanama y’umurenge wa Rukomo yamanutse igateranira mu kagali ka Gahurura.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka