Kayonza: Abajura bateye ingo ebyiri bashaka amafaranga basiga temesheje imihoro ba nyiri ingo

Abajura bataramenyekana bateye ingo ebyiri zo mu kagari ka Kayonza, umurenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza mu ijoro rya tariki 02/05/2013 bashaka amafaranga, basiga batemesheje imihoro abagore n’abagabo bo muri izo ngo zombi.

Ku ikubitiro icyo gico cy’abajura cyateye urugo rwa Muhozi Ildebrande n’Uwitonze Gloriose mu mudugudu wa Cyivugiza. Bafite icyuma bakubita ku rugi cyitwa “Gatarina” rugahita ruvaho, ku buryo bagikubise ku rugi bagahita basanga ba nyi’urugo ku buriri.

Umugabo ngo yashatse gutabaza bahita bamukubita umuhoro bamusunikira mu nsi y’igitanda batangira gusaba amafaranga nk’uko twabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange, Mukandoli Grace.

Yongeraho ko ubwo umugore yageragezaga gutabaza na we bamukubise undi muhoro agahita abarangira ahari amafaranga ibihumbi icumi bari bafite.

Icyo gico kigizwe n’abajura benshi kuko bamwe bari binjiye mu nzu abandi basigara bacunze umuntekano hanze. Abaturage bashatse gutabara abajura bari basigaye hanze bakajya babamurikisha amatoroshi bababwira ko nihagira uwibeshya akagera muri urwo rugo bahita bamurasa, bituma babura uko batabara.

Nyuma yo gusiga Muhozi n’Uwitonze baviririrana, abo bajura bateye no mu rugo rwa Gahakwa Vincent wo mu mudugudu wa Kagungu.
Nk’uko babigenje mu rugo rwa mbere bateye, bakubise “Gatarina ku rugi rugwa imbere bahita basanga Muhozi n’umugore we mu cyumba. Bahise babakubita imihoro bombi bababwira ko nibatabaha amafaranga babica.

Muri urwo rugo abo bajura ngo bahavanye amafaranga akabakaba ibihumbi 100 ariko n’ubundi basiga batemaguye Muhozi n’umugore we. Cyakora baje guteshwa ubwo bageragezaga gutera urugo rwa gatatu bahita biruka ku buryo nta n’umwe bafashe.

Ba nyiri izo ngo bahise bajyanwa kwa muganga barabadoda baranabapfuka. Twagerageje kuvugana na bo ariko ntibyadukundira kuko kwa muganga bahise babasezerera basubira mu ngo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange yadutangarije ko abo batemeshejwe imihoro nta muntu n’umwe babashije kumenya muri abo bajura kuko babamurikishaga amatoroshi mu maso kugira ngo batabareba.

Abandi baturage na bo bavuga ko nta muntu bakeka, bamwe bakavuga ko bishoboka ko abo bajura atari abo muri Mukarange.

Yongeraho ko ibikorwa nk’ibyo by’urugomo bitari bisanzwe muri Mukarange, avuga ko bahise bakorana inama n’abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo barebe uburyo bakaza umurego mu guhangana n’abanzi.

Baranateganya gukorana inama n’abaturage bose babashishikariza kurushaho kwicungira umutekano. Inzego z’umutekano mu karere ka Kayonza ziracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane ababa bakoze iryo bara.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka