Gakenke: Ku myaka 70 yafashe icyemezo cyo gusubira mu ishuri

Girukubonye Daniel w’imyaka 70 ukomoka mu Murenge wa Cyabingo, Akarere ka Gakenke yafashe icyemezo cyo kwiga gusoma no kwandika nyuma yo gukurwa mu ishuri n’umubyeyi we ubwo yari akiri umwana muto.

Girukubonye ufite ikibazo cyo kutabona neza, avuga ko ubwo yari umwana se umubyara yamukuye mu ishuri ageze mu mwaka wa mbere kugira ngo aragire inka ze maze abona umwanya iwo kujya mu kabari.

Uyu musaza umaze kugira amahirwe yo kumenya gusoma no kwandika mu zabukuru asobanura ko kera nta muntu wahaga agaciro kwiga ariko bikaba byari bimubangabangamiye kutamenya gusoma no kwandika.

Girukubonye Daniel.
Girukubonye Daniel.

Abantu bamwe batekereza ko bidashoboka kwiga ukuze ariko Girukubonye Daniel abampara impungenge ashimangira ko hatiga abana gusa. Agira ati: “kwiga si iby’abana gusa, iyo ubishyizeho umwete urabimenya… Ubu nsoma bibiliya n’ibitabo batwigishirijemo nta kibazo.”

Uyu musaza yongeraho ko ashobora gufata inzira akajya iyo ashaka nta mpungenge afite, ashobora kuyoborwa n’ibyapa mbere bitarashobokaga.

Abatuye akarere ka Gakenke bagera ku bihumbi 18 ntibari bazi gusoma no kwandika mu mwaka wa 2011 kandi n’abasigaye bagera ku 5000 gusa bazaba bazi gusoma no kwandika mu mwaka utaha; nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’akarere.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka