Imbuto Foundation yatangije gahunda y’Umujyanama w’uburezi

Umuryango wa Imbuto Foundation usanzwe wita ku bibazo by’abana n’imiryango, watangije umushinga wa ‘Mubyeyi, Tera intambwe”, ugamije gukurikirana ibibazo by’abana bata amashuri. Akarere ka Gasabo niko kabimburiye utundi, kuri uyu wa gatanu tariki 07/06/2013.

Iki gitekerezo uyu muryango wakigize ugendeye ku bajyanama b’ubuzima, bagaragaje ko bagize uruhare mu kongera ubuzima bw’Abanyarwanda, nk’uko byatangajwe na Ladegonde Ndejuru, umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation.

Yagize ati: “Iyi gahunda twayitangiye muri aka karere ka Gasabo twashakaga kurwanya ikintu cy’abana bacikisha amashuri yaba mu mashuri abanza, yaba mu mashuri makuru.

Umuhango wo gutangiza umushinga wa "Mubyeyi, Tera intambwe" wari uyobowe na Minisitiri wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Dr. Mathias Harebamungu, Umuyobozi w'umujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba n'umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation, Ladegonde Ndejuru.
Umuhango wo gutangiza umushinga wa "Mubyeyi, Tera intambwe" wari uyobowe na Minisitiri wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Mathias Harebamungu, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba n’umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation, Ladegonde Ndejuru.

Noneho tukaba twarapiganwe n’indi mishinga inyuranye umushinga wacu bawuhisemo kubera agashya karimo kavuga ngo dushyireho abanjyanama b’uburezi.”

Umuryango Imbuto Foundation ni umwe mu miryango 26 yatoranyijwe na Leta y’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa imishinga y’imbanzirizamushinga izamara imyaka ibiri. Imishinga igamije gukurikirana imyigire y’abana no kubakangurira gukunda ishuri.

Bmwe mu bitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro umushinga wo kwita ku myigire y'abana.
Bmwe mu bitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro umushinga wo kwita ku myigire y’abana.

Ndejuru avuga ko n’ubwo hari ababyeyi badafite ubushobozi bwo kujyana abana babo mu mashuri, ariko hari n’abagifite imyumvire ikiri hasi. Avuga ko abo bajyanama b’uburezi icyo bazakora ari uguhora bashishikariza bene abafite ibyo bibazo no kubimenyesha ababishinzwe.

Bamwe mu bazakora ubu bujyanama mu karere ka Gasabo, bemeza ko bazakorana n’inzego zitandukanye kugira ngo bamenye impamvu nyamukuru ituma abana batitabira amashuri, nk’uko byatangajwe na Betty Uwamwezi.

Ati: “Tuzabanza dukorane n’inzego za Leta tumenye abana batakaje amashuri noneho tujye no ku bigo tumenye tuti ese ibyo inzego za Leta zitubwiye nibyo koko?

Naho nitumara kuvayo tuzigerera no kuri ba nyirubwite tumenye tuti ibyo twakuye kuri ayo mashuri no ku tugali nibyo koko? Nitumara kugera muri izo ngo tubandike hanyuma tubakorere ubuvugizi.”

Muri Gasabo hazakoreramo abajyanama b’uburezi bagera kuri 73, muri buri murenge hakabamo abari hagati ya babiri na batatu. Imbuto Foundation izakorera mu turere dutatu, aritwo Gasabo, Ngororero na Musanze.

Uyu mushinga uzatwara miliyoni zigera kuri 620 z’amafaranga y’u Rwanda mu myaka ibiri, ibizavamo nibyo bizagena niba Imbuto Foundation izashyirwa mu bazawukora noneho bitari igerageza.

Umushinga washyizweho na Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Leta y’u Bwongeleza, binyuze mu mushinga bise “Education for Innovation Fund.”

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umurengewampe.Icyemezocyemezo.Cyibyimfubyi.Yababyeyibombi.Kandinkabandishoboye.Nonekopfiteicyemezo.Cyokujyakuimbutofoundetion.Nonenabinzaute

Ndayizeye.Jeancloue yanditse ku itariki ya: 6-07-2015  →  Musubize

Turabashimira igikorwa cyiza cyo gushyiraho gahunda y’Umujyanama w’Uburezi.Mboneye kubasaba ngo niba bishobo iyi gahunda yashyirwa mu turere twose kuko ahenshi babishyize mu mihigo yuturere bivuze ko habura uburyo cyagwa imirongo migari bakwifashisha kugera bikorwe.

Mwazadusura mukatugira inama

MUGABO NAMARA CHARLES
DISTRICT EDUCATION OFFICER

Mugabo Namara charles yanditse ku itariki ya: 27-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka