Abayobora ibigo bitazitabira siporo ngarukakwezi bazahanwe – Dr Harebamungu

Ubwo yatangizaga gahunda ya siporo rusange (sport de masse) mu bigo by’amashuri mu Karere ka Huye, ku tariki 01/06/2013, Dr. Harebamungu Mathias, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, yibukije abayobozi b’ibigo by’amashuri ko gukoresha abanyeshuri babo siporo ari itegeko, kandi ko abatazabyitabira bazahanwa.

Iyi gahunda yo gutangiza siporo mu bigo by’amashuri yabimburiwe n’umwitozo wo kwishyushya, bakunze kwita mucakamucaka, abanyeshuri bakoze baturuka mu bigo byabo bagana kuri sitade ya Kaminuza y’u Rwanda, aho babanje gukora imyitozo ngororamubiri mbere yo kuganira.

Amaze kubona ko hari ibigo by’amashuri bitari byitabiriye iyi gahunda ku buryo bushimishije, nyamara byarabimenyeshijwe, Dr. Harebamungu yagize ati “Siporo ngarukakwezi izajye ihora ibaho, kandi umuyobozi w’ishuri utazayikoresha azabihanirwe.”

Aha kandi yanasabye ubuyobozi bw’Akarere kuzandikira ibaruwa yihaniza ubuyobozi bw’ibigo butari bwitabiriye siporo yo kuwa 1/6/2013.

Dr. Harebamungu Mathias aganiriza abanyeshuri bo mu mujyi wa Butare.
Dr. Harebamungu Mathias aganiriza abanyeshuri bo mu mujyi wa Butare.

Minisitiri kandi yavuze ko mu gihe cy’ukwezi, uhereye kuri uriya munsi, buri wa gatandatu hazakorwa siporo nk’iyo bari bamaze gukora, kandi hakabaho n’ibiganiro bikangurira urubyiruko gukunda igihugu.

Kubera ko iyi gahunda yo gutangiza siporo mu bigo by’amashuri yanahuriranye no kwibuka abakoraga siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, mu butumwa abanyeshuri bo mu bigo byo mu mujyi wa Butare (ari na bo bari bitabiriye siporo yasozerejwe muri Kaminuza y’u Rwanda), bagenewe harimo ubwa Club Never Again y’Ishuri Notre Dame de la Providence.

Ahereye ku butumwa aba banyeshuri bahaye bagenzi babo bwo kwerekana uko imiyoborere mibi ari yo yateye Jenoside, babicishije mu biganiro mpaka, Dr. Harebamungu yagize ati “ibigo by’amashuri byose bigomba kubamo Club Never Again.”

Yanasabye kandi ko buri kigo cyagira ahanditse amazina y’abanyeshuri bahigaga ndetse n’abarezi bahigishaga bazize Jenoside.

Dr. Harebamungu yanasabye abanyeshuri gukundana, bakirinda amacakubiri. Yunzemo ati “birababaje kuba Abanyarwanda baricanye bapfa amazuru. Nta kindi kiva mu mazuru uretse ibimyira. Ni nde wapfunnye byinshi akubakamo inzu? Ni nde wabuze icyo kurya akabyitabaza?”

Abanyeshuri bishimiye siporo ngarukakwezi

Abanyeshuri twabashije kuganira bagaragaje ko bishimiye iyi gahunda yo gukorera siporo hamwe. Uwitwa Sekaziga Gerard wiga ku kigo cya EAV Kabutare yagize ati “siporo ni nziza kuko nk’abanyeshuri tubasha guhurira hamwe, tukungurana ibitekerezo”.

Nyuma ya siporo, abanyeshuri bagiriwe ibiganiro ku miyoborere myiza no ku mateka arebana na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma ya siporo, abanyeshuri bagiriwe ibiganiro ku miyoborere myiza no ku mateka arebana na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwamahoro Marie Claire na we wiga kuri EAV Kabutare na we yagize ati « byankoze ku mutima. Ibiganiro twahawe nyuma ya siporo byatumye mbasha kumenya bimwe mu byaranze amateka y’igihugu cyacu ntari nsanzwe nzi.”

Gusa, Uwamahoro ntiyishimiye kuba hari Abanyeshuri batakurikiye ibiganiro. Ibi byamuteye kuvuga ati “Abayobozi b’ibigo bajye babanza basobanurire abana ikibazanye, kuko hari abo wabonaga batazi ibyo barimo. Bagiye baza bazi icyabazanye, byazateza igihugu cyacu imbere.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kuki bakuyeho bruce bagakomeza gufatira kumanota yohejuru kubashaga kujya mubigo bya leta bafashwe na reb ikindi mutubaze BASHORESHA DIPLOME

alias yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka