Burera: Ku myaka 63 yiyemeje gukorera ubushake yigisha abaturage gusoma, kubara no kwandika

Umugore witwa Nyiransabimana Foibe utuye mu murenge wa Cyanika, akarere ka Burera yafashe umwanzuro wo gukorera ubushake yigisha gusoma, kubara no kwandika abaturage batari babizi mu mudugudu atuyemo kuko hari hari abantu benshi batazi gusoma no kwandika barasabitswe n’ubujiji.

Nyiransabimana ufite imyaka 63 y’amavuko avuga ko uwo murimo awukora awishimiye nubwo ageze mu zabukuru. Agira ati “…muri uwo mudugudu wacu hari abantu benshi batazi gusoma no kwandika, hari abacikishije amashuri, hari n’abatigeze bajyamo. Noneho ngira umuhati, nditabira, nshaka kugira ngo nabo babimenye”.

Avuga ko atazi umubare w’abantu amaze kwigisha gusoma, kubara no kwandika kuva yatangira icyo gikorwa mu mwaka wa 2004. Muri uyu mwaka wa 2013, abo amaze kwigisha kandi babimenye bagera kuri 15.

Akomeza avuga ko bimushimisha cyane iyo abonye yigisha abantu bakamenya gusoma, kubara no kwandi kandi batari babizi.

Nyiransabimana Foibe (wo hagati) ari kumwe na bamwe mu bakorerabushake bigisha abaturage gusoma, kubara no kwandika mu murenge.
Nyiransabimana Foibe (wo hagati) ari kumwe na bamwe mu bakorerabushake bigisha abaturage gusoma, kubara no kwandika mu murenge.

Agira ati “Jyewe biranshimisha kuko iyo abimenye nkabona ari nko gusoma, nkabona ari nko gucuruza, mbese imirimo yakoraga ari kuyikora ari gusoma numva nezerewe, nkumva biranshimishije, bigatuma ndushaho kwitanga kugira ngo nkomeze nigishe.”

Nyiransabimana avuga ko impamvu usanga mu giturage hari abantu benshi batazi gusoma, kubara no kwandika ari ukubera ubujiji, ngo kuko hari igihe usanga baha agaciro cyane imirimo yo mu rugo bumva ko ariyo ifite akamaro kuruta kugana ishuri.

Ashishikariza ababyeyi kujya bajyana abana babo ku ishuri hariki kare kuko bifite akamaro. Ngo nawe abana be icyenda yabyaye bose bagannye ishuri kuburyo bamwe muri bo biga mu mashuri yisumbuye ndetse ngo harimo n’uwitegura kuzajya kwiga muri Kaminuza.

Ibibazo

Nyiransabimana avuga ko mu myigishirize ye agenda ahura n’ibibazo bitandukanye birimo kuba abo aba ari kwigisha bakunda gusiba bibereye mu yindi mirimo. Kubera gusiba bituma iminsi baba baragenewe kwiga ibintu runaka yiyongera.

Umurimo w’ubwitange Nyiransabimana akora ujyanye na gahunda ya Leta yo kujijura abakuze bigishwa gusoma, kubara no kwandika. Abakora uwo murimo hirya no hino mu karere ka Burera nta gihembo bahabwa.

Nyiransabimana asaba ubuyobozi bw’akarere ka Burera ibikoresho birimo ingwa, amakaye ndetse n’ibitabo by’imfashanyigisho kugira ngo akazi akora kagende neza.

Nyiransabimana Foibe avuga ko atazi umubare nyawo w'abantu amaze kwigisha gusoma, kubara no kwandika kuko ari benshi.
Nyiransabimana Foibe avuga ko atazi umubare nyawo w’abantu amaze kwigisha gusoma, kubara no kwandika kuko ari benshi.

Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kwigisha gusoma, kubara no kwandika, Abanyarwanda batari babizi, mu rwego rwo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Abiga gusoma, kubara no kwandika mu karere ka Burera bigishwa n’abakorerabushake ndetse n’abafatanyabikorwa baturuka mu madini atandukanye akorera muri ako karere; nk’uko bisobanurwa na Uwambajemariya Florence, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Abakorerabushake nta gihembo bahabwa ariko akarera ka Burera kabaha ibikoresho bitandukanye birimo inyubako z’aho bigishiriza, ibitabo n’amakaye; nk’uko Uwambajemariya abihamya.

Yongeraho ko abarangije kwiga gusoma, kubara no kwandika mu mwaka wa 2013, mu karere ka Burera hose, bagera ku 4460. Ikindi ngo ni uko abarebwa n’iyo gahunda bose imaze kubageraho.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka