Ibikorwa by’urugerero bizakomereza muri kaminuza no mu mashuri y’imyuga

Amezi atanu asigaye ngo urugerero rukorwa n’urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rurangire, Intore zizayakorera muri za Kaminuza no mu mashuri y’imyuga; nk’uko bitangazwa n’ Umutahira w’Itorero ry’Igihugu.

Urugerero rugomba gukorwa mu mezi 12 ariko hamaze gukorwa amezi arindwi gusa. Ubu haritegurwa gusozwa icyiciro cya kabiri.

Ubwo yasuraga Intore ziri ku rugerero mu karere ka Kamonyi tariki 04/06/2013, Umutahira w’Itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface, yatangaje ko nyuma y’icyiciro cya kabiri cy’urugerero kizasozwa tariki 28/06/2013, amezi atanu azaba asigaye azakorerwa aho izo ntore zizakomereza ubuzima.

Ngo hari abazajya muri kaminuza cyangwa mu mashuri makuru. Rucagu avuga ko muri gahunda y’Urugerero biteganyijwe ko rugomba gukorwa amezi 12, bityo abazakomeza amashuri, Itorero ry’Igihugu rikaba rigiye gushyiraho gahunda yo kubafasha gukomereza iyo gahunda mu mashuri.

Rucagu muri morale n'Intore zo ku Kamonyi.
Rucagu muri morale n’Intore zo ku Kamonyi.

Naho ku batazabona ubushobozi bwo kwinjira muri kaminuza no mu mashuri makuru, Rucagu akomeza avuga ko amezi atanu asigaye ngo barangize urugerero, Intore zizayakorera mu mashuri y’imyuga aho bazajya bakorera mu midugudu ayo mashuri aherereyemo.

Intore ziri ku Rugerero zashimye icyo gitekerezo cyo kubafasha gukomeza ibikorwa by’Itorero bari ku ishuri, ariko hari abafite impungenge ko aho batuye nta mashuri y’imyuga ahari, bityo bakaba bibaza uko bazakomeza icyo cyiciro gisigaye.

Kuri izo mpungenge, Umuhuzabikorwa w’Itorero ry’igihugu mu karere ka Kamonyi, Mugirasoni Chantal, atangaza ko Intore zitazabona ubushobozi bwo gukomeza mu mashuri y’imyuga, bitewe n’uko mu mirenge ya bo atarimo, zizakomeza gukorera mu midugudu ya bo nk’uko bakoze ibindi byiciro.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka