Abanyeshuri bo mu Budage batanze ibikoresho bifite agaciro karenga miliyoni eshatu kuri ES Rusumo

Ishuri ryisumbuye rya Rusumo, tariki 09/05/2013, ryashyikirijwe ibikoresho byo muri Labo n’imyenda ya Siporo bifite agaciro k’amafaranga 3,897,600 byaguzwe ku nkunga y’abanyeshuri biga mu kigo Ecole Integriate Gesamtschule Kert Schumacher cyo mu ntara ya Rhénanie Palatinat mu gihugu cy’Ubudage.

Ngirinshuti Etienne uyobora ishuri ryisumbuye rya Rusumo avuga ko ibikoresho bahawe bizabafasha gukomeza gushimangira ireme ry’uburezi cyane cyane mu bijyanye no kwigisha Science. Mu gihe cyashize ngo bari barabahaye mudasombwa 40.

Bimwe mu bikoresho bya Labo byahawe ES Rusumo.
Bimwe mu bikoresho bya Labo byahawe ES Rusumo.

Ibi bikoresho ES Rusumo yahawe ngo ni iki kigo cyabwisabiye gikurikije ibyo gikeneye; nk’uko byasobanuwe na Bicamumpaka Jean Baptiste, umwe mu bakora mu biro bya Jumelage ya Rhénanie Palatinat mu Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Ubukungu, Tihabyona Jean de Dieu, avuga ko nk’Akarere bagiye gushaka uburyo bafasha iki kigo kubona n’ibijyanye na internet kugira ngo aba banyeshyuri bajye babasha kuvugana na bagenzi babo bo muri Rhénanie Palatinat.

Iyi ni imipira bazaniye abanyeshuri.
Iyi ni imipira bazaniye abanyeshuri.

Mu banyeshuri 328 biga muri ES Rusumo harimo abakobwa 57 gusa kubera ikibazo cy’amacumbi. Umuyobozi w’Akarere wungirije akaba avuga ko bagiye gukomeza gufatanya n’iki kigo bakabona aho abanyeshuri b’abakobwa bajya barara hamwe n’ibindi bigiye bikenewe.

Umubano hagati ya Rhénanie Palatinat n’u Rwanda imaze imyaka igera 32 nk’uko Bicamumpaka Jean Baptiste abivuga.

Abanyeshuri ba ES Rusumo hamwe n'abayobozi mu ifoto y'urwibutso.
Abanyeshuri ba ES Rusumo hamwe n’abayobozi mu ifoto y’urwibutso.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka