Kamonyi: Abanyeshuri bamuritse ibihangano byo guteza imbere imiturire yo ku mudugudu

Abanyeshuri baturutse muri amwe mu mashuri yisumbuye yo mu karere ka Kamonyi, bitabiriye amarusha ku bihangano by’imiturire myiza yateguwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, mu rwego rwo gushishikariza abatuye mu cyaro kwitabira gahunda yo gutura ku mudugudu.

Mu marushanwa y’indirimbo, Ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Bernadette ryo ku Kamonyi niryo ryabaye irya mbere; mu mivugo no mu ikinamico, Ishuri ry’imyuga rya ISETAR riba irya mbere naho mu bishushanyo aba mbere baba abanyeshuri bo mu Rwunge rw’amashuri rwa Remera Rukoma.

Mu bihangano abanyeshuri bamuritse kuri uyu wa kane tariki 16/5/2013, bagaragaje ibyiza byo gutura ku midugudu; ari nako berekana imbogamizi abatitabira iyo gahunda bahura nazo, harimo kwanga gutura kure y’amasambu ya bo no kubura ingurane yo kubafasha kubona ibibanza ahakatswe umudugudu.

Abanyeshuri ba Rukoma bamurika igishushanyo.
Abanyeshuri ba Rukoma bamurika igishushanyo.

Kuri izo mbogamizi Musengarurema Cyriaque ushinzwe imiturire mu karere ka Kamonyi avuga ko icya mbere ari uguhindura imyumvire y’abaturage, buri wese akumva ibyiza byo gutura ku mudugudu, nyuma ubuyobozi bukabumvikanisha n’abafite amasambu ahakatswe imidugudu, ikibazo cy’ingurane kigakemuka.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yahisemo gucisha ubu butumwa mu banyeshuri, kugira ngo nk’urubyiruko, babafashe mu bukangurambaga haba ku babyeyi ba bo no ku baturanyi babo.

Nyuma y’amarushanwa ku rwego rw’akarere, abarushije abandi barakomereza ku rwego rw’Intara tariki 17/05/2013, na ho abazarusha abandi bagakomeza ku rwego rw’igihugu.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka