Rulindo: Abakobwa babyariye iwabo bariga imyuga babifashijwemo na Banki y’isi

Abana b’abakobwa 111 bo mu karere ka Rulindo bagiye bahura n’ibibazo bitandukanye, birimo no kubyarira iwabo kuri ubu barimo guhabwa amasomo akubiyemo imyuga itandukanye izabafasha mu buzima bwabo.

Aba bana b’abakobwa bavuga ko bari barihebye kubera ibibazo bitandukanye bahuye nabyo ariko ngo aho ubuyobozi bw’akarere bubahamagariye ngo bige imyuga izabafasha mu buzima bwabo, barumva batangiye kwigarurira icyizere cy’ubuzima bw’ahazaza.

Uwizeyimana Christine avuga ko yagize ibibazo byo kubyarira iwabo, n’uwo babyaranye akaba nta n’icyo afasha umwana. Kuri we ngo ubuzima bukaba bugenda bumugora, kuko nta kintu yigeze yiga mu buzima bwe cyazabasha kumuteza imbere.

Aba bana b'abakobwa barahabwa amasomo atandukanye azabafasha kwibeshaho nyuma y'ibibazo bitandukanye bagize bikabavana mu ishuri.
Aba bana b’abakobwa barahabwa amasomo atandukanye azabafasha kwibeshaho nyuma y’ibibazo bitandukanye bagize bikabavana mu ishuri.

Ariko ngo kuba agiye kwiga umwuga uzamufasha mu buzima bizatuma ubuzima bwe n’ubw’umwana we buzagira icyerekezo atagombye gusaba umuntu uwo ari wese. Ikimushimishije cyane kandi ngo ni uburyo azajya yiga anahembwa.

Yagize ati “Ndumva ubuzima bwanjye bugiye guhinduka kuko nzajya niga umwuga nintaha nimugoroba bampembe. Imyuga nzigira aha izangirira umumaro, kandi nzagerageza kuyibyaza umusaruro ku buryo ntazongera guhura n’ibibazo”.

Akomeza avuga ko hari abana b’abakobwa bagenzi be baba barahuye n’ibibazo ugasanga barihebye, ngo ubuzima bwabo burarangiye ariko abagira inama yo kutiheba ahubwo bagashaka icyo bakora ngo babashe kwikura mu bibazo.

Manishimwe Elysee we avuga ko namara kwiga azatanga imirimo ku bakobwa bagenzi be. Yagize ati “Jye ibyo nzigira aha bizamfasha mu buzima nzihangira imirimo niteze imbere, kandi bizagirira an’abandi akamaro kuko nzajya ntanga imirimo kuri bagenzi banjye.”

Umuyobozi w'akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza aganiriza abana b'abakobwa biga ku nkunga ya banki y'isi.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza aganiriza abana b’abakobwa biga ku nkunga ya banki y’isi.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Niwemwiza Emilienne, avuga ko abana b’abakobwa bahuye n’ibibazo bitandukanye birimo guta ishuri, kubyarira iwabo n’ibindi bazahabwa inyigisho zizafata igihe kingana n’amezi atandatu.

Ngo ibyo biga bizatuma babasha kwiteza imbere hamwe n’imiryango yabo bakomokamo kuko bazahabwa ubumenyi, ikindi kandi ngo bakazajya baniga bahabwa amafaranga.

Muri uyu mushinga uterwa inkunga na banki y’isi uzamara amezi atandatu, abana b’abakobwa bazajya biga batahane banatahane amafaranga 700 ku munsi.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka