Ngoma: Icyigo cya ES.Mutendeli cyatahuwemo ideni ry’amafaranga miliyoni 79

Mu ihererekanya bubasha n’umuyobozi mushya wari woherejwe kuyobora ikigo ES.Mutendeli cyo mu karere ka Ngoma, umucungamutungo (etendant) w’icyo kigo yagaragaje ko icyo kigo kirimo ideni ry’amafaranga miliyoni 79.

Nyuma yo kugaragaza iri deni hahise hashyirwaho itsinda ryo gucukumbura uko iri deni ryafashwe. Iri deni ryose nta faranga na rimwe bafitiye banki kuko ari ba rwiyemezamirimo gusa bishyuza.
Kuva amaze kugaragaza iryo deni, tariki 09/05/2013, umucungamutungo wa ES.Mutendeli ntiyongeye kugaragara muri iki kigo kugera ubu ndetse na telefoni ye ikaba itagicamo.

Iri deni ntibibonwa kimwe

Bamwe mu bakurikiranira hafi iby’ikigo cya ES.Mutendeli bavuga ko hashobora kuba harabayeho imicungire mibi y’amafaranga bikaba ari nabyo byateje ideni ringana ritya.

Mu gusobanura iby’iri deni, Habinshuti (etendat) yavuze ko iri deni ryatewe n’umuyobozi wigeze kuyobora iki kigo bwa mbere (Sebazindutsi Oswald) ubwo yubakaga ibyumba 19 by’amashuri mu myaka ya 2002.

Ibyumba by'amashuri byubatswe mu myaka ya za 2002 nibyo bivugwa ko byagize uruhare mugutuma ikigo cya ES Mutendeli kigera mu madeni rya miliyoni 79.
Ibyumba by’amashuri byubatswe mu myaka ya za 2002 nibyo bivugwa ko byagize uruhare mugutuma ikigo cya ES Mutendeli kigera mu madeni rya miliyoni 79.

Uyu muyobozi yasimbuwe n’abandi bayobozi batatu nyuma ye. Ikiri kuvugwa cyane nuko muri aba bayobozi bayoboye nyuma ya Sebazindutsi mu ideni ngo ryageraga kuri miliyoni 80 yari yasize muri icyi kigo, hari uwabashije kuzishyura zikagera munsi ya miliyoni 40 mu myaka itagera kuri itanu yakiyoboye.

Ibi bikaba aribyo byateje urujijo ku buryo iryo deni aho kugabanuka ryiyongereye kugera kuri miliyoni 79 kandi nta mashuri mashya yubatswe. Gusa ngo hategerejwe ibyo itsinda ryashyizweho ryihariye mu gucukumbura ibyiri deni, rizashyira ahagaragara.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutendeli, Murice Japhet, kuri uyu wa 16/05/2013 yemeje amakuru y’iri deni anongeraho ko nta byinshi yarivugaho kuko itsinda ryashyizweho ritaratanga rapport kubyo ryagezeho.

Umuyobozi mushya w’ikigo cya ES.Mutendeli, Byukusenge Pierre Celestin, avugana n’itangazamakuru kuri uyu wa 13/05/2013 yavuze ko bitoroshye kuba yakwishyura iri deni mu gihe cya vuba ngo kuko ari ryinshi.

Uyu muyobozi we abona ko ikibazo cyakemuka iri shuri byibuze barihaye abanyeshuri bahiga babamo (internat) cyangwa hakaba ubundi bufasha mu kwishyura iri deni.

Iki kigo gihawe umuyobozi mushya nyuma yuko cyari kimaze igihe kitari gito nta muyobozi gifite kuko uwakiyoborage witwa Maombi Gapira, aherutse gusaba guhagarika akazi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka