Ngoma: Hafi abantu bakuze 5000 bigishijwe gusoma no kwandika
Muri gahunda yo kurangiza burundu umubare w’abantu bakuru batazi gusoma no kwandika, mu mwaka wa 2012-2013 mu karere ka Ngoma abagera hafi ku 5000 bamaze guhabwa impamyabumenyi nyuma yo kurangiza kwigishwa gusoma no kwandika.
Mu karere kose kuva mu mwaka wa 2013 habarwaga abantu bakuru batazi gusoma no kwandika bagera ku bihumbi 15 mu karere ka Ngoma kose, bavuye ku bihumbi 25 mu mwaka wa 2010.
Umukozi w’akarere ka Ngoma ushinzwe uburezi, Uzamukunda Judith, kuri uyu wa 06/06/2013 ubwo hatangwanga ceretificat ku bantu 209 bari barangije kwiga gusoma no kwandika mu murenge wa Sake, yavuze ko urugamba rukomeje kandi ko intego ari uko bose bamenya gusoma no kwandika.
Yagize ati “nta muntu ushobora kwiteza imbere atazi gusoma, kubara no kwandika. Imibare twari dufite yari myinshi ariko urebye aho tugeze ubona ko hari icyizere ko mu myaka mike abatazi gusoma no kwandika baraba basigaye no kuri zero.”
Abarangije kwiga muri aya mashuri nabo bemeza ko ubujiji bwakomeje kubabera imbogamizi mu kuba batera imbere nk’abandi. Abamaze umwaka barangije kwiga bemeza ko byabagiriye akamaro.
Umwe muri bo w’umutegarugori yagize ati “kutamenya gusoma no kwandika byatumaga twiyumvamo ubujiji tukitinya mu gukora ibyaduteza imbere kuko twumvaga nta bwenge tuzi, ariko ubu umwaka tumaze gukora byinshi, na business ntituzitinya kuko tubasha kwandika no kubara”.
Ubujiji bwaterwaga n’ababyeyi babuzaga abana babo kujya kwiga ngo kuko nabo batize maze bakabashora mu kuragira inka n’ibindi ndetse n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yatumye bamwe mu bana bafata inshingano zo kurera barumuna babo ni kimwe mu byatumye imibare y’abatazi gusoma no kwandika yiyongera.
Umushinga ADRA washyizeho igare muri buri murenge w’akarere ka Ngoma rizahabwa umwarimu wabaye indashyikirwamu kwigisha no gukangurira abantu benshi kwiga muri aya mashuri. Mu biga harimo n’abantu bakuze cyane bagejeje no ku myaka 64.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
cyera habagaho akaririmbo kavugaga ngo "uzajijuka ute utazi gusoma" ibi rero ku rwanda byabaye amateka kandi ntibizasubira kuko dufite ubuyobozi bwiza.
gusoma no kwandika ni inzira nziza yiterambere rirambywe ry’igihugu