Umujyi wa Kigali wahembye ibigo n’abanyeshuri byitwaye neza

Umujyi wa Kigali wahembye abanyeshuri bitwaye neza mu marushanwa yo gusoma no kwandikwa. Wanahembye ibigo by’amashuri byitwaye neza mu kurangwa n’isuku no gukurikiza gahunda za Minisiteri y’Uburezi.

Iki gikorwa cyahuriranye n’inama ngarukamwaka yiga ku ireme ry’uburezi itegurwa n’Umujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kabiri tariki 11/06/2013.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yashimiye icyo gikorwa, atangaza ko izindi ntara nazo zikwiye kwigiraho kuko bigaragaza igenzura ryimbitse ryakozwe ku burezi bwabo.

Yagize ati: “Bagiye mu myigire n’imyigishirize kandi bagaragaje ko bakoze isuzuma ryagutse uburyo bahembye ari ibigo by’amashuri ari n’abana ubwabo.

Ikiza kirimo ni ukugira ngo bashyire imisemburo mu burezi kandi bivuge ngo n’abandi bose batarabikora bayigiraho, kuko nzi neza ko hari uturere tumwe na tumwe twiteguye kujya dukora igikorwa nk’icyo.”

Bamwe mu begukanye ibi bihembo, baba abanyeshuri cyangwa abayobozi b’ibigo bishimiye uburyo bahize abandi. Batangarije Kigali Today ko bigiye kubaha ishema ryo gukomeza guhatana, kuko umwaka utaha bigaragara ko buri wese azashaka kuba uwa mbere.

Mugeni Uwera wiga ku kigo cy’amashuri abanza cya Remera Catholique na Jesse Mugisha wiga mu ishuri ryisubmuye rya NU Vision Secondary School nibo bahize abandi mu marushanwa yo gusoma. Bahawe igikapu kirimo ibitabo bitandukanye byo gusoma.

Twizere Teta wiga ku ishuri ribanza rya Authentic International na Gloria Mutoni wiga mu ishuri ryisumbuye rya FAWE Girls School nabo begukanye ibihembo by’ibikapu n’ibitabo byo gusoma, nyuma yo gutsinda amarushanwa yo kwandika.

Ibigo by’amashuri bya Well Spring Primary Academy na Lycee de Kigali nibyo bigo byitwaye neza, bihabwa ibikombe na sheki y’amafaranga miliyoni 10 buri wese.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka