Bugesera: Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri yakubise abanyeshuri bibaviramo guhungabana

Umuyobozi w’ikigo cyigisha imyuga cyitiriwe Nelson Mendela kiri mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera yakubise abanyeshuri babiri b’abakobwa bibaviramo guhungabana none ubu bivuriza mu kigo nderabuzima cya Ntarama.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 02/06/2013 mu masaha ya saa yine z’ijoro. Imvano yo gukubitwa kw’abo banyeshuri ngo ni uko bari bafite telefoni bazimuhisha umuyobozi w’ikigo kandi yazibonye ubwo yari inyuma y’ibyumba bararamo.

Umuyobozi w’ikigo cyitiriwe Nelson Mandela, Ngabonziza Pierre Célestin, ati “nahise ninjira mu cyumba maze ndabasaka nzibona munsi ya metela aho bari barazihishe, twarazirwaniye bashaka kuzijyana nibwo nahise mbakubita urushyi ariko bitari cyane”.

Umuyobozi w'ikigo cyitiriwe Nelson Mandela, Ngabonziza Pierre Célestin.
Umuyobozi w’ikigo cyitiriwe Nelson Mandela, Ngabonziza Pierre Célestin.

Nyuma yo gukubitwa inshyi abo banyeshuri bahise bahungabana bahita bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Ntarama. Mu kigo hahise habamo umwuka utari mwiza maze abanyeshuri basohoka mu kigo bajya ku biro by’umurenge wa Ntarama; nk’uko bivugwa n’umuzamu w’icyo kigo, Nsabimana Protogene.

“ bageze ku murenge maze bahasanga umupolisi arabahumuriza maze bagaruka mu kigo bararyama”.

Ku kigo nderabuzima cya Ntarama, aho abo bakobwa bari barwariye bemera ko bazi neza ko gutunga telefoni bibujijwe, ariko ngo barahababariye ubwo bakubitwaga nk’uko umwe mu bakubiswe urushyi mu misaya abivuga n’ikiniga cyinshi.

Yagize ati “yankubise inshyi nyinshi cyane ntabara kuburyo imisaya yari yabyimbye kandi ngira ikibazo cy’umutwe udakira maze musabye imbabazi arambwira ngo ninjye kubibwira data”.

Abaforomo babakurikirana batangaje ko borohewe, ko bamaze kubandikira imiti bakaba biteguye gutaha nyuma yo kwishyura.

Ikigo cyitiriwe Nelson Mandela.
Ikigo cyitiriwe Nelson Mandela.

Mu gitondo cyo kuwa 03/06/2013 ubuyobozi bw’umurenge wa Ntarama bwazindukiye muri icyo kigo mu nama yahuje inzego z’umutekano, abanyeshuri n’umuyobozi w’ikigo kugira ngo baganire ku myitwarire ikwiye kuranga abo banyeshuri n’umuyobozi w’ikigo ubwe n’ibikwiye gukorwa kugira ngo imyigire n’ikinyabupfura bidakendera.

Muri iyo nama abanyeshuri biniguye bagaragaza bimwe mu bibazo batishimira birimo nk’uko ngo umuyobozi akoresha imvugo ikangaranya abanyeshuri, gufungirana television ntibarebe amakuru, no guhora akeka ko abanyeshuri bazamugirira nabi akarara agengagenda ikigo kandi akabibacyurira.

Abo banyeshuri basabwe kubahiriza amabwiriza y’ikigo nko kureka za telefoni, radiyo n’ibindi bitemewe gutunga mu kigo, kureka kuzerera mu tubari, kunywa itabi n’ibindi.

Ikigo cy’imyuga iciriritse cyitiriwe Nelson Mendela cyatangiye mu 2008 giterwa inkunga n’igihugu cy’u Budage, ariko mu mwaka wa 2011 gitangira gufashwa na Leta. Magingo aya gifite abanyeshuri 52, barimo 34 biga baba mu kigo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mbabajwe nukuntu uyu Piere Celestin ari umuyobozi mwiza,ufite ishyaka ryo guteza imbere ireme ry uburezi! None dore afashwe nk umugizi wa nabi hejuru y aba bana batitwara neza!!Ariko ubu MINEDUC ntiyananiwe?ntangamba ubu zafatwa ngo ibi bibazo bikemuke!!
Pole Muyobozi gusa uri Innocent!

Sinzinkayo Aimable yanditse ku itariki ya: 8-06-2013  →  Musubize

Nyamara iyi ngeso yadutse ngo abana barahanwa bagahungabana, yari ikwiye gufatirwa ingamba sinon, aho gurabikwa, abarezi tugiye kujya twitondera abanyeshuri tubashyshyenge, tubabyinirire, tugirango ukwezi gushire turebe ko bank serumu yacu yagezeho,Tubihorere bazatahe uko baje!Gusa ingaruka bwambere zizahera kubabyeyi be, nyuma kugihugu cyose!!! Ubwose uburezi budacyaha abana bubahoho??Nzaba ndeba!!!

Mihigo ALain yanditse ku itariki ya: 8-06-2013  →  Musubize

Itotally agree with you educationist, being a teacher in Rwandan society is a big challenge. You risk to be called a genocider or interahamwe just because you have takene certain measure to some students victims of our history. Nevertheless, the government should understand that raising adolescents involves a little of strictness and so consider these teachers who might fall victims of our history to. Let strong measures be taken against those children and avert such pretendences of traumatism.

Musana yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

Umunyeshuri udakosorwa yigira Kagarara.I can guess that these students are exagerating and if nothing is done to redress students discipline Rwandan educational system risks to fail on the way!Ahubwo abo banyeshuri bakwiye guhanwa by’intangarugero naho ibyo kubeshya ngo bahugabanye bagamije guharabika uwo muyobozi w’ikigo.Nizere ko ababyeyi b’abo bana batabashyigikiye muri ayo mafuti yabo.

Educationist yanditse ku itariki ya: 6-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka