Ngarama: Bamwe mu banyeshuri basiba ishuri ku munsi w’isoko

Bamwe mu bana b’abanyeshuri bo Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo biga mu mashuri abanza, basiba ishuri ku munsi w’isoko ahubwo bakajya guhamagara abakiriya bagura imyenda.

Batangaza ko kubera gushaka amafaranga yunganira ababarera, iminsi ibiri mu cyumweru basiba ishuri bakajya gukorera amafaranga.

Umwana witwa Nkurunziza Aimable twasanze muri iryo soko ngo ntiyigeze amenya se cyangwa nyina, yavuze ko abana na nyirakuru ufite imyaka 75 mu buzima butoroshye, ibyo bigatuma n’ubwo yiga ari we utunze uwo mukecuru ku mafaranga akorera ahamagara abakiriya.

Ubwo yaganiraga na Kigali today, umwe muri abo bana yavuze ko ku munsi w’isoko rya Ngarama baba barenga 15 baje gukorera amafaranga. Avuga ko hari igihe usanga bamwe bafite ababyeyi bishoboye.

Ati: "Hari abaza bakabahemba, aya mafaranga bakayagura imyenda cyangwa bakayagura inkwavu. Aka kazi nkamaze mo imyaka 5 kandi ku munsi w’isoko siniga, na mwarimu aba abizi kuko nta handi nakura icyo kurya.
Nkorera 700Frw, ubwo nkuraho 100Frw nkayagura amandazi, naho 600Frw nkayaha nyogokuru.”

Uwitwa Gakuru nawe yavuze ko kuza gukorera amafaranga mu isoko ari uko baba bakennye, ati: "Nawe uzi ko uri butahe uvuye ku ishuri nturye, ntiwabura kuza gukorera amafaranga.”

Jean Claude Ntihemuka, umucuruzi ukoresha abo bana, avuga ko kubwe abona atari amakosa, ati: “Njyewe mbahemba amafranga 700, byibuze ngo babone icyo bashyira iwabo kuko baba bakennye.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ngarama buvuga ko aba bana akenshi baza mu isoko baza bigana mayibobo zimaze kuba nyinshi muri uwo mujyi. Avuga ko hari igihe Umurenge ujya kureba abo bana ukabasubiza mu ishuri bakabigisha ko bagomba kwiga aho kwigira inzererezi.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka