Abayobozi mu ntara y’amajyaruguru barasabwa kongera amashuri yigisha ubumenyingiro

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’ubumenyingiro, Albert Nsengiyumva, yagiranye inama n’abayobozi mu natara y’amajyaru, tariki 24/05/2013, baganira ku bijyanye n’uburyo muri iyi ntara hakongerwa amashuri yigisha ubumenyingiro kuko ayo mashuri akiri macye muri iyo ntara.

Nsengiyumva yaboneyeho kumenyesha abayobozi muri iyi ntara ko bashyiramo imbaraga bityo na Leta ikaza ibunganira kugira ngo haboneke ibigo byigisha imyuga bityo bifashe urubyiruko n’abandi bose bakeneye kwiga imyuga kubasha kuyigiraho ubumenyi.

Nk’uko byagaragaye kandi ngo kuba warize za kaminuza ntibibuza kuba wakwiga imyuga, akaba ari muri urwo rwego abari mu nama basanze aya mashuri akenewe cyane, kuko yazafasha buri Munyanrwanda wese wumva ko yakwiga umwuga, uzamufasha mu buzima bwe.

Nk’uko kandi biri muri gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri izatangirana n’ukwezi kwa karindwi uyu mwaka, ngo ubumenyi nibwo bushyizwe imbere, guhindura ubukungu, kuzamura umusaruro no gushakira urubyiruko imirimo.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’ubumenyingiro yasobanuye ko muri gahunda ya EDPRS ya kabiri hari gahunda yo kongera ubumenyi mu bijyanye n’ubuhinzi, ubwubatsi, ubukerarugendo, kongerera urubyiruko ubumenyi mu myuga n’ibindi kuko usanga ari naho Abanyarwanda bagifite ibibazo by’ubumenyi.

Ibyo byose ngo bigomba guhurizwa hamwe kugira ngo babihuze na gahunda y’igihugu yo kurwanya ubukene. Muri iyi gahunda abayobozi bakaba bagomba kugaragaza ahazubakwa amashuri y’imyuga.

Yabasabye kandi kutubaka amashuri atagira umumaro, aho yavuze ko hari aho yubakwa ntashyirwemo ibikoresho, kuri we ngo ibyo bihombya igihugu kuko umutungo w’igihugu uhatakarira.

Nubwo ibigo byigisha ubumenyingiro byari bisanzwe bihari ngo ahenshi usanga ari biba bitujuje ibyangombwa bisabwa, inyubako zishaje nta bikoresho, ibyo ngo bikaba bikwiye guhinduka.

Nsengiyumva yavuze ko bifuza ibintu bifatika kuko n’ingengo y’imari yarazamutse kandi ngo hagomba kubaho kumenya kuyikoresha hagati y’uturere na ministere y’uburezi.

Abayobozi bavuga ko basanga ibi bigo nibitangira bizakemura ibibazo byinshi mu rubyiruko, n’abandi bugarijwe n’ubushomeri.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MInister ibyoavuga nibyo Amajyaruguru ari nyuma cyane urugero nka Musanze nta shuri ryapfa kuzahaboneka kuko service ishinzwe uburezi mu Karere ka Musanze ariyo yabaye imbogamizi ku bikorera ntakorana nab neza ngo abahe rugari kereka hari ukuntu wabigenje

ka yanditse ku itariki ya: 26-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka