Ishuri CIP ryahagaritse amasomo

Abanyeshuri biga mu ishuri Community Integrated Polytechnic (CIP) rikorera mu turere twa Musanze, Kayonza, Nyagatare na Gatsibo, bavuga ko iri shuri ritubahirije ibyo ryabemereye ndetse n’ibyo ryemereye ubuyobozi biriviramo kunanirwa kubaha amasomo.

Aba banyeshuri bavuga ko baza kwiyandikisha, babwirwaga ko hari amashami agera ku icyenda, ndetse umuntu akaba afite uburenganzira bwo guhitamo iryo ashaka nyamara ngo nyuma aya mashami yaje kugabanywa hasigara ane gusa.

Hasigaye amashami y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ubwubatsi, buri munyeshuri akagomba guhitamo muri aya gusa.

Said Nsengimana avuga ko yaje kwiga agamije kongera ubumenyi kugirango abashe gukomeza umwuga we wo kwigisha. Gusa ngo yaje gutungurwa abonye ishami ry’ubwarimu rivanywe mu mashami azahigishirizwa.

Mu igorofa rya gatatu y'ino nyubako niho ishami rya Musanze rya CIP rikorera.
Mu igorofa rya gatatu y’ino nyubako niho ishami rya Musanze rya CIP rikorera.

Yassin Nsengimana, avuga ko impamvu bahabwaga ari uko iri shuri ari iry’imyuga, bityo ngo amashami adafite aho ahuriye n’imyuga agomba guhagarara. Nyamara ngo ibi bisobanuro ntibyabanyuze, habe n’ubwo umuyobozi mukuru w’ishuri yazaga kubibasobanurira.

Aba banyeshuri, bavuga ko n’ubwo ntacyo bashoboraga gukora, bemeye bakiga ibihari, kuko bari baramaze gutanga igice kimwe cy’amafaranga y’ishuri yose agera ku bihumbi 150. Gusa ngo nta n’ubwo bari babasha gushyira mu ngiro ibyo biga, kuko nta bikoresho bafite.

Iri shuri ryaje guhagarikwa

Mu ibaruwa iboneka ku cyicaro cy’iri shuri, iriho umukono w’umuyobozi waryo Prof. Philip Brierley kuva tariki 06/05/2013, ngo ishuri ribaye rifunze imiryango kubera gutakaza uburenganzira bwo gukora, abanyeshuri bakazamenyeshwa igihe amasomo azatangiriza bongeye guhabwa uburenganzira.

Abanyeshuri bavuga ko aribo ba mbere bagiye kubirenganiramo, kuko umwaka w’amashuri utazabategereza, kandi bakaba bazi neza ko ubumenyi baje guhabwa batari kububona nyamara barishyuriye ku gihe.

Said Nsengimana wigaga mu mwaka wa mbere muri iri shuri, yagize ati : «Bazadusubize amafaranga twishyuye tujye ahandi kuko iri siryo shuri ryonyine riba mu gihugu».

Iyi baruwa niyo yandikiwe abanyeshuri babwirwa ko amasomo abaye ahagaze.
Iyi baruwa niyo yandikiwe abanyeshuri babwirwa ko amasomo abaye ahagaze.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro, buvuga ko bwandikiye iri shuri burisaba guhagarika ibikorwa, kubera kutuzuza ibisabwa. Ngo iri shuri ryegereye iki kigo mu kwezi kwa 12 umwaka ushize wa 2012 ribusaba uburenganzira bwo gukora, maze babwirwa ko nibuzuza ibisabwa bazatangira bagakora nta kibazo.

Aho kuzuza ibisabwa birimo ibikoresho, za laboratoire, bibliotheque n’amashuri, iri shuri ryahise ritangira kwakira abanyeshuri. Ibi rero bikaba aribyo byatumye riba rihagaritswe by’agateganyo.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

mana yo mwijuru niwowe washyizeho iriya cip kayonza dufashe urifungure kuko abantu barananiwe niwowe twiringiye Amen.

alias ndi kayonza yanditse ku itariki ya: 16-10-2013  →  Musubize

twagerageje gusenga ngo cip ifungure ariko turabona byanze none na ministeri y`uburezi yakaturebereye yaricecekeye. mana turabande ko twatereranywe? twatakaje ibyagatunze imiryango yacu mumbabarire mubibwire abobireba murakoze.

alias yanditse ku itariki ya: 16-10-2013  →  Musubize

tuzi neza ko leta ireberera abanyarwanda,nitubarize cip kayonza maze iturenganure kuko twararenganye.

alias yanditse ku itariki ya: 16-10-2013  →  Musubize

Rwose Cip Kayonza Niaatubwizukuri Kuko Turarambiwe Ko Nabonye Labo Yuzuye Ibikoresho Byose Bikaba Byaraguzwe Kuko Le11/10/2013narahasuye Haraburiki?Minister W,uburezi Nadutabare Rwose Ndumwe Mubahiga Natangiranye Naryo Kandi Niyuye Umwaka Wose.

Alias yanditse ku itariki ya: 16-10-2013  →  Musubize

NONE SE KO NUMVISE AMAKURU AVUGA KO ISHURI RYABA RIGIYE GUTANGIRA KUWA 02/10/2013, BYABA ARI BYO? CYANGWA KWABA ARI UKUTUBESHYA NK’IBISANZWE.

KAMALI yanditse ku itariki ya: 18-09-2013  →  Musubize

Mwatubariza Ubuyobozi Bwa CIP igihe bazatangirira cg niba barananiwe kuko baratubeshya cyane

alas ndi musanze yanditse ku itariki ya: 12-09-2013  →  Musubize

CIP MUSANZE IKOMEJE KUREREGA ABANYESHURI BAYO IBABESHA ITARIKI YO GUTANGIRA ARIKO NTBIKUNDE IBYIZA NI UKO YAHAKANIRA ABARI BARATANGIYE KWIGA BAKAMENYA KO BASUBITSE AMASOMO

TEWO yanditse ku itariki ya: 10-09-2013  →  Musubize

abanyeshuri bagomba gusubiwza amafaranga yabo.

edward nzay yanditse ku itariki ya: 15-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka