Gisagara: Abize gusoma, kwandika no kubara barasabwa kutihererana ubwo bumenyi

Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Cheik Musa Fadhil Harerimana, arasaba abaturage bigishijwe gusoma, kwandika no kubara mu karere ka Gisagara kutihererana ubwo bumenyi kandi bukanababera intangiriro yo kwiteza imbere.

Tariki 29/05/2013, abasaga 5000 bakurikiye amasomo yo gusoma, kwandika no kubara mu gihe cy’amezi atandatu ku bufatanye bw’itorero rya ADEPR ribitewemo inkunga na USAID Ejo heza bahawe impamyabumenyi.

Umukecuru Uwamariya Therese, wo mu murenge wa Save, yegukanye ibihembo birimo umufariso, iradio, amasahane ndetse na telefoni igendanwa abikesha kwiga gusoma, kwandika no kubara.

Bahawe impamyabumenyi nyuma yo kwiga gusoma, kwandika no kubara.
Bahawe impamyabumenyi nyuma yo kwiga gusoma, kwandika no kubara.

Yagiye abasha gutega amatwi ibiganiro kuri radiyo nyuma yabyo hatangwa ibibazo kuri byo akabasha kubisubiza yandika ubutumwa akoresheje telefoni akabwohereza ndetse akanabitsinda.

Nyuma yo gutanga impamyabumenyi, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Cheik Musa Fadhil Harerimana, unashinzwe gukurikirana akarere ka Gisagara, yasabye abarangije aya masomo kutihererana ubumenyi bahawe, kandi bukabebera umusingi w’iterambere.

Ati “Ubutumwa twabaha ni uko ubumenyi bahawe bakwiye kubusangira n’abandi kuko niba basigaye babasha gucuruza bakabara amafaranga, bagakoresha telefoni neza basoma ubutumwa banabwohereza, ni ibyiza batagomba kwihererana”.

Umuyobozi w’itorero rya ADEPR ururembo rw’amajyepfo, Pasitoro Kalisa JMV, ashima umushinga USAID ubafasha mu bikorwa byo kwigisha abantu bakuru ariko ngo haracyari imbogamizi z’uko imibare y’abakeneye ubwo bumenyi itamenyekana neza, ngo bibe byakoroha kwiha igihe bazarangiriza ibi bikorwa byo kwigisha.

Pasitoro Kalisa JMV avuga ko bihaye intego ko muri aka karere ka Gisagara, mu gihe cy’imyaka ibiri abatazi gusoma no kwangika bazaba barigishijwe bose.

Minisitiri Harerimana yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku bize gusoma, kwandi no kubara mu karere ka Gisagara.
Minisitiri Harerimana yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku bize gusoma, kwandi no kubara mu karere ka Gisagara.

Ku kijyanye n’imibare y’abatazi gusoma no kwandika itazwi, Minisitiri w’umutekano Cheik Musa Fadhil Harerimana, avuga ko Leta igiye kubihagurukira iyo mibare ikajya ahagaragara, kugirango bose babashe guhabwa ubumenyi.

Umuyobozi wa USAID Ejo heza mu Rwanda, Amy Davis, yizeza ko uko inkunga zizajya ziyongera ndetse n’abaterankunga bakiyongera, umushinga Ejo heza uzakomeza gutera inkunga ibi bikorwa byo kwigisha mu gihugu hose.

Muri uyu mwaka wa 2012-2013, abarangije amasomo yo gusoma, kwandika no kubara mu karere ka Gisagara ni 5684, naho abasigaye bazwi ni 6600.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka