Ruhango: Ikigo cy’ishuri cyatashye inyubako zifite agaciro ka miliyoni 142
Ishuri rya Centre Scolaire Amizero riri mu karere ka Ruhango ryatashye ku mugaragaro inyubako z’amashuri harimo n’ubwiherero n’igikoni bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 142.
Izi nyubako za Centre Amizero zatashwe ku mugaragaro tariki 26/05/2013, zikaba zarubatswe ku bufatanye bw’umuryango Amitie Amusand wo mu gihugu cya Luxembourg.
Bamwe mu babyeyi barerera muri ishuri bavuga ko bashimishijwe cyane n’abafatanya bikorwa bakomeje kubafasha mu guteza imbere uburezi bw’abana babo.
Rukata Oswald, umwe mu babyeyi barerera muri iri ishuri akaba n’umunyamuryango waryo, avuga ko bishimira inkunga babona, ariko ngo ikibashisha cyane n’uko inkunga ziva ahandi ziza zubakira kubikorwa by’abanyamuryango batangije.
Habarurema Venuste uhagarariye ishuri Centre Amiziro imbere y’amategeko, avuga ko bashimishijwe cyane n’ibikorwa iri shuri rimaze kugeraho, agashimira cyane uruhare rw’aba bafatanyabikorwa ba Luxembourg.
Icyakora nawe akavuga ko ibikorwa byabo bidashingiye cyane ku batera nkunga, kuko ngo hari byo babasaba kubakorera ntibabyumvikaneho.
Aha agatanga urugero agira ati “twabasabye ko twahita dutangiza n’ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ariko barabyanga bavugako nta mafaranga bafite. Ariko twe ubu icyo turimo gukora, tugiye gukorana n’amabanki”.
Uwari uhagarariye umuryango Amitie Amusand, yavuze ko bashimishwa cyane n’ibikorwa by’ubufatanye bagiranye n’iri shuri kuko ngo bigaragaza igikorwa cy’amahoro. Akavuga ko ababyeyi barerera muri iki kigo bakwiye kwita ku burezi kuko ari intwari ikomeye cyane mu iterambere.
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Depute Byabarumwanzi Francois, tavuze ko ubufatanye bubaye hagati y’imiryango yombi bugira ingaruka nziza kuko baba barakoze ibuntu bumvikanyeho, bakundanye. Ngo aha nta nushobora gusuzugura undi kuko baba buzuzanya.
Ishuri centre Amizero yatangiye mu mwaka 1999 utangijwe n’ishyirahamwe Turere Ibibondo Ruhango, itangirana ishuri ry’inshuke maze mu mwaka wa 2004 hatangira amashuri abanza.
Ryatangiranye abana 60 ubu bakaba bamaze kugera ku bana 685 n’abarimu 31 mu gihe ryari ryaratangiranye umwarimu umwe, rikaba rimaze kugera ku byumba by’amashuri 19.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|