Nyagatare: Abana bashinja ababyeyi babo kubakura mu ishuri

Abana bo mu mudugudu wa Gakagati, akagali ka Rutungo, umurenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare bashinja ababyeyi babo kutita ku myigire yabo ariko ababyeyi bo bavuga ko biterwa n’amafaranga bacibwa n’ubuyobozi bw’ishuli ribanza barereraho.

Ngo kuberako iri shuli riri kure ubuyobozi bwaryo busaba ababyeyi gukodeshereza abarimu amacumbi no kubongerera umushahara nyamara ibi ubuyobozi bw’iri shuli burabihakana bukavuga ko ari urwitwazo rw’abashaka kubuza abana kwiga bukanabasaba kubagarura mu ishuli.

Ukigera mu mudugudu wa Gakagati ya kabili uhasanga umubare munini w’abana bakiri bato bari mu kigero cy’imyaka 7 na 14 batiga ku mpamvu zitandukanye zirimo no kwirukanirwa amafaranga.

Umwana muto twaganiriye avugana ikiniga ashinja ababyeyi be kumukura mu ishuli aho yigaga mu mwaka wa kane w’amashuli abanza. Uyu mwana yagize ati “Maze igihe ntiga kandi ni mama wabiteye. Nageraga ku ishuli bakanyirukana kandi nasubira mu rugo mama akambwira ko tugomba guhinga”.

Ababyeyi b’uyu mwana bavuga ko batamukuye mu ishuri ku bushake ahubwo bananijwe n’amafanga menshi bacibwa. Umwe mu babyeyi be yagize ati “Dusabwa amafaranga menshi y’ishuri aho dutegekwa kwishyura amacumbi y’abarimu kandi nta mikoro dufite. Turi abahinzi kandi tubona agafaranga ari uko imyaka yeze, bityo bakwirukana abana ntitubone ikibasubizayo.”

Ababyeyi batuye muri uyu mudugudu bakimara kumva ko turi kuganira ku myigire y’abana bahise baba benshi ndetse batubwira ko uretse uyu, abana biga muri uyu mudugudu ari mbarwa. Ngo basabye ikigo ko babihanganira bakeza ariko birananirana.

Umuyobozi w’ishuli ribanza rya Gakagati ya Kabili yadutangarije ko ibi aba babyeyi bavuga ntaho bihuriye n’ukuri. Yemera nawe ko umubare munini wavuye mu ishuli ariko asaba ababyeyi kugarura abana.

Yagize ati “Ababyeyi ntibakwiye kwitwaza ko babuze amafaranga yo gutangirira abana babo ku ishuli. Nuwagize ikibazo aba agomba kuza kubidusobanurira.”

Nubwo nta munsi abayobozi b’ibigo by’amashuli badasabwa kutirukana abanyeshuli usanga hari abakomeza kubikora.

Ikindi umutu yakwibaza ni ukumenya niba ababibasaba bakurikirana ngo bamenyeko ibi bibazo byose bihari, hanafatwe n’ingamba zihamye zo kwihanagiriza yaba abayeyi cyangwa ibigo bitubahiriza amabwiriza aba yatanzwe.

Ntawabura kandi no kunenga ababyeyi usanga babona ko umwanzuro wo gukemura iki kibazo ari ukurekera abana mu ngo.

Ikibabaje kurushaho muri uyu mudugudu wa Gakagati ya II ni ukuba abana bava mu ishuli ari abari mu mashuli abanza bari guta amashuli batamenye kubara gusoma no kwandika.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka