Umuryango utegamiye kuri Leta World Vision wamuritse ku mugaragaro ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro wubatse mu karere ka nyaruguru mu rwego rwo kurushaho guteza imbere uburezi bw’umwana w’umunyarwanda kandi akiga agamije kwihangira imirimo.
Nyuma y’Igitambo cya Misa yaturiye muri Kiliziya ya Paruwasi Nyamasheke, tariki 08/08/2012, Umushumba wa Kiliziya Diyosezi Gatulika ya Cyangugu, yatashye ishuri ry’inshuke ku rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Nikola i Nyamasheke.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) cyageneye mudasobwa 10 zifite umurongo wa Internet Ishuri Rikuru rya GS Rutunga, riherereye mu karere ka Gasabo, mu rwego rwo kwitegura kwizihiza umunsi w’abasora.
Umukozi mu kigega gifasha abacitse ku icumu rya Jenoside (FARG) atangaza ko icyo kigega cyahaye burusu abanyeshuri 4678 barangije amashuri yisumbuye muri 2011.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro (WDA) cyasinye amasezerano yo gutangiza imirimo yo kubaka ikigo kizaba gihagarariye ibindi bigo by’imyuga n’ubumenyingiro (IPRC).
Bamwe batari barashoboye kubona uko bajya muri kaminuza kubera ingendo zihenze mu karere ka Gatsibo barishimira ko Institut Polytechnique de Byumba (IPB) igiye gushyira ishami ryayo mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiramuruzi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bwatangije gahunda yo kubaka amashuri y’incuke muri buri mudugudu. Uretse kuba ayo mashuri azongerera abana ubumenyi azanagira uruhare mu kubarinda ihohoterwa.
Ikigega cya kigenewe gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG), kiratangaza ko guhera mu mwaka w’amashuri utaha, abanyeshuri bose bifuza gukomeza amashuri n’abari baracikanywe bazafashwa gukomeza amashuri yabo.
Abiga gutunganya ubwiza bw’umuburi mu ishuri ryitwa Belasi bavuga ko uretse kwigira kumenya umwuga uzababeshaho, banaganira ku buryo bwo kubana neza mu miryango nko kurangwa n’imyitwarire myiza, bigereranywa n’icyo abakurambere bitaga “Urubohero.”
Umusore w’imyaka 25 witwa Iyakaremye Theogene yavukanye ubumuga bwo kutagira amaguru bituma yiga amashuri abanza ajyanwa ku ishuri ahetswe mu mugongo na se none ageze mu mwaka wa kabiri muri kaminuza.
Musonera Emmanuel wari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Rusumo mu gihe cy’imyaka 16 yitabye Imana mu ijoro rya tariki 22/07/2012 mu bitaro bya CHUK. Umuhango wo kumushyingura wabaye tariki 24/07/2012 mu murenge wa Kigina mu karere ka Kirehe.
Ishuri rikuru ryigenga ry’Abalayiki b’Abadiventisiti rya Kigali (INILAK) ryiteguye gutangiza amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’icungamutungo n’ibaruramutungo (Master of Business Administration) bitarenze Ukwakira 2012.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangije gahunda yo gukangurira Abanyarwanda kugira umuco wo gusoma ihereye ku bakiri bato, nk’imwe mu nkingi zizafasha u Rwanda kugera ku iterambere muri gahunda u Rwanda rwihaye mu cyerekezo 2020.
Abana b’inshuke 72 bo mu kagari ka Nyamirama mu murenge wa Gitoki akarere ka Gatsibo bamaze igihe bigira mu isoko ry’inka (igikomera) kuko ntaho bafite ho kwigira kuva inzu bigiragamo yasenyuka.
Abahungu n’abakobwa biga mu ishuli ryisumbuye rya Collège Saint Emmanuel Hanika (COSTE) ryubatse mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza barakekwaho gukorera ubusambanyi hanze y’ikigo iyo bahawe impushya zo gusohoka (sortie).
Sosiyete ya MTN Rwanda icuruza itumanaho yahembye abanyeshuri bane barangije ari aba mbere mu Ishuri rikuru ry’Imari n’Amabanki (SFB) mu rwego rwo kugira ngo iryo shuri rijye ritanga abakozi bashoboye imirimo ku bigo byo mu Rwanda.
Mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, ubuyobozi bwahaye umwarimu inyana y’ikibamba nk’ishimwe kubera imyaka 38 amaze yigisha mu mashuli abanza.
Mu banyeshuri 922 barangije mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi ikoranabuhanga n’ubumenyi rya Kibungo (INATEK) bahawe impamyabumenyi zabo tariki 12/07/2012, abarenga kimwe cya kabiri ni abari n’abategarugori. Basabwe gukoresha ubumenyi mu kwihesha agaciro mu byo bazaba bakora byose.
Mu ishuri ryisumbuye rya APRODESOC ribarizwa mu murenge wa Nemba mu karere ka Gakenke haravugwa ubucuti hagati y’abakobwa n’abahungu (copinage) ku buryo abatabikora bagenzi babo badatinya kubita ibifura.
Ku bufatanye bw’umuryango Isaro Foundation n’itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, tariki 05/07/2012, mu ishuri rya EAV Bigogwe mu karere ka Rubavu hatangijwe isomero rikoranye ikoranabunga (e-library).
Abarimu bo mu ishuli ryigenga rya Lycée ya Ntyazo riri mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza bigaragambije tariki 06/07/2012 banga gutanga ibizimini byabo ngo byandikwe kubera ikibazo cyo kumara amezi atandatu badahembwa.
Minisitiri w’Uburezi arasaba amashuri makuru na Kaminuza kujya batoza abanyeshuri barera kwihangira imirimo aho kubigisha babategurira kuzashaka akazi.
Umuryango Hope and Homes for Children ku bufatanye n’akarere ka Bugesera batashye ku mugaragaro inyubako ebyiri zubatswe kugira ngo zijye zitangirwamo uburere bw’abana bakiri munsi y’imyaka itatu.
Mu kigo cy’amashuri cya Kirwa kiri mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma harabarurwa abanyeshuri batanu batwite inda z’indaro ndetse n’abandi bakekwa ko batwite ariko ntibiremezwa n’abaganga.
Sosiyete y’itumanaho ya MTN yiyemeje ko igiye gufasha ishuri ribanza rya Gashike riri mu murenge wa Kinazi akarere ka Ruhango kuzamura uburezi bwaryo kuko bigaragara ko rifite amikoro macye.
Abashinzwe uburezi mu mirenge 11 yo mu karere ka Nyabihu, tariki 19/06/2012, bahawe mudasobwa zo kubafasha mu kazi kabo. Uw’umurenge wa Bigogwe niwe utarayihawe kuko yari afite iyo akoresha ariko nawe azashakirwa iy’akazi mu gihe cya vuba.
Umwepisikopi ushinzwe uburezi muri Kiriziya Gatolika, Musenyeri Rukamba Filipo asanga kutigisha umwana isomo ry’iyobokamana ari ukumuvutsa uburenganzira bwe akaba anaboneraho gusaba amashuri gushyira imbaraga mu kwigisha isomo ry’iyobokamana.
Nyuma yaho bigaragaye ko abanyeshuri ba Institute of Commercial Management (ICM) Rwanda badakora ubushakashatsi busabwa n’ubuziranenge bugenga Kaminuza z’Uburayi, umuyobozi wa ICM ku rwego rw’isi, Professor Tom Thomas, yahisemo kuza gusobanurira abanyeshuri b’iyo kaminuza ibisabwa.
Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR), yasinyanye amasezerano n’Ingabo z’Igihugu (MINADEF) yo kuzogenera abarimu n’inzobere zizajya zitanga amasomo no guhugura mu gukora n’ubushakashatsi mu ishuri rukuru rya Gisirikare ry’i Nyakinama.
Kiliziya Gatolika mu Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’Uburezi yashoje icyumweru cy’Uburezi Gatolika mu muhango wo gusoza iki cyumweru ku rwego rw’igihugu wabereye mu karere ka Nyamagabe kuwa Gatandatu tariki 16/6/2012.