Nyagatare: Abanyeshuli 13 bajyanwe kwa muganga nyuma yo kuhanishwa inkoni

Abanyeshuli 13 b’urwunge rw’amashuli rwa Rwebare bagejejwe ku bigo nderabuzima bya Nyarurema na Rukomo byo mu karere ka Nyagatare, bamwe bagaragaza ibikomere no guhungabana nyuma y’uko mu gitondo kuri uyu wa 23/05/2013 basakuje bari ku murongo mbere yo kwinjira bikabaviramo igihano cyo gucishwaho akanyafu.

Ngo mu kubacishaho ako kanyafu bamwe bagize ubwoba ari nako kwiruka byaviriyemo bamwe gukomereka no guhungabana mu mutwe kubera kugwirirana.

Mu nama yagiranye n’abanyeshuli ndetse n’abarezi babo, ibi bikimara kuba Gahigana John ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Gatunda iri shuli riherereyemo, yasabye abarimu kotazongera guhanisha umunyeshuli inkoni kuko bitemewe na gato.

Abanyeshuli bamugaragarije imbogamizi zo kutagira aho batangira ibitekerezo cyane ku bihano bahabwa. Ubwo twavuganaga yadutangarije ko abanyeshuli 10 bagejejwe ku kigo nderabuzima cya Nyarurema 6 bari bamaze gutaha naho 3 bagejejwe ku cya Rukomo umwe yari yamaze gutaha.

Urayeza Chrysostome Umuyobozi w’iki kigo, utari uhari mu gihe ibi byabaga kuko yari ari mu nama mu mujyi wa Nyagatare nawe yemeza ko aba banyeshuli bashobora kuba bacishijweho akanyafu nyuma yo gusuzugura umuyobozi w’ikigo wungirije.

Ubwo twakurikiranaga iyi nkuru, umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Gatunda yari ageze ku kigo nderabuzima cya Rukomo aho yasanze 2 kuri 3 bari bagejejweyo bagaragaza ihungabana kubera ubwoba.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

ibyo muvuga ko gukubitwa bitakiri igihano nibyo byishe abana uziko umwana asigaye ajyera muwa 6 adashobora no kwandika izina kuko adafatana ibintu uburemere mineduc yakosoye ako kantu ikubka ejo hazaza h’abana b’urwanda

hirwa yanditse ku itariki ya: 30-05-2013  →  Musubize

Ariko ndagirango tujye dusesengura neza ibintu uko biteye? Koko abana bacishijweho akanyafu barahahamuka?Ese koko ababana bakubiswe harimo ubugome?cg kwari ukubakosora!Ese ukuguhahamuka kwaba bana aho ntakindi kibyihishe inyuma? ubundi se uyu wababahannye asanzwe abana ate n’ ababa bana? ubu ntibashaka kumwumvisha ngo bamuharabike, bamwangirize Cv?Ese tuzagira u Rwanda tudahana abana bakosheje?Ese uyu muyobozi we ntajya ahana abana be niba ari umubyeyi?Ese abana batazacyahwa bo bazabamo abahe babyeyi b’ ejo! Njye mbona Mineduc yakongeye kwicara ikareba uburere bw abana b ejo bumeze bute?Turigana i BURAYI ariko sibyo ntabwo turi muri context zimwe!!
mbasabye kutanyongera inkuru!!!
Mukomere cyanee!!

Emilien yanditse ku itariki ya: 25-05-2013  →  Musubize

Uwo mwarimu yari avuye mwi farm aribagirwa akomeza guhondagura abana. Ni akumiro peeeee

james yanditse ku itariki ya: 24-05-2013  →  Musubize

Ibi byo kurera Bajeyi nibyo bitumye u Rwanda rutakigira abana bubaha.Abana ntabwo numva ukuntu bavuga ngo bahahamutse kubera ubwoba bwo gukubitwa.None se babakubitaga imihoro?Ijenjeka riveho abana bajye bahanwa,igitsure gihabwe umwanya mu burezi.Naho kujya umwana akora amanyanga bakamukomera mu mashyi,ibyo ntabwo ari byo.Abana bagomba guhanwa mu gihe bari mu makosa.

rukundo yanditse ku itariki ya: 24-05-2013  →  Musubize

Ibi ni amakabyankuru, none se ni ibibando babakubise. Iyo umunyeshuri akosheje agirwa inama, ubutaha yakongera agakeburwa ariko tubitandukanye no gukubita. Gukubita se byatera ihahamuka ubwo byaba byakozwe mu buhe buryo? Jye ndasanga ari amakabyankuru y’abanyamakuru baba babuze amakuru batara.

Ndanga E yanditse ku itariki ya: 24-05-2013  →  Musubize

uwo ni muyoboziki ukireresha inkoni??nawe bazazimushyireho yumve uko zimera.ubwo ntari muri babandi bize mbere ya genocide?niba atarimo arwaye mumutwe.ntamuntu ugihanishwa inkoni doreko ibihano watanga aribyinshi kandi bidahutaje ubihawe.yisubireho

ntezanas yanditse ku itariki ya: 24-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka