Polisi yatangiye iperereza ku bakekwaho kuba inyuma y’inkongi zibasiye ES Byimana

Polisi iratangaza ko hari abantu bamaze gufatwa bari guhatwa ibibazo ku bijyanye n’inkongi z’umuriro zimaze iminsi zibasira ishuri rya Ecole des Sciences de Byimana.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo akaba anashinzwe ubugenzacyaha, Chief Supertendent Hubert Gashagaza yanze kuvuga amazina cyangwa umubare wabafashwe kuko iperereza rigikomeza kandi akaba ari ikibazo gikomeye.

Yagize ati "Iki kibazo ni ikibazo gikomeye turakora iperereza dushyizeho umwete mu buryo bwimbitse hari gushyirwamo ingufu ngo hamenyekane ukuri kubikomeje kubera muri iki kigo cy’ishuri."

Ubwo iyi nkongi y’umuriro yongeraga kwibasira iki kigo ku nshuro ya gatatu tariki 02/06/2013, umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, yahakanye yivuye inyuma ko iyi nkongi y’umuriro idaterwa n’ibibazo bya EWSA, ahubwo asaba ko hakwiye kubaho iperereza ry’imbitse kuri iki kibazo.

Umuyobozi w’ikigo ES Byimana, Frere Gahima Alphonse, we avuga ko kumenya ikiri inyuma y’iyi nkongi z’umuriro aricyo gikomeje kubahangayikisha cyane.

Abarangije muri E S Byimana bahangayikishijwe n’ibikoje kubera mu kigo cyabareze

Abize mu ishuri rya Ecole des Science Byimana basanga ibikomeje kuba ku kigo bizeho ari agahomera munwa dore ko ubwo ryashyaga ku nshuro ya gatatu tariki 02/06/2013 bari baraye bavuye kurisura ari benshi ndetse bagasaba ko ibirimo gutera izi nkongi byakurikiranwa neza.

Bigirimana Jean Damascene, umwe mu bayobozi b’ihuriro rihuza abanyeshuri bize mu kigo cya ES Byimana akaba ari nawe wari uhagarariye urugendo rwo kuwa gatandatu, yashimiye abanyeshuri barimo kwiga Byimana ku butwari bakomeje kugaragaza bihanganira ibiri kuba ku kigo cyabo.

Ubwo abagize ihuriro ry'abize muri ES Byimana basuraga barumuna babo babahaye ibikoresho bitandukanye.
Ubwo abagize ihuriro ry’abize muri ES Byimana basuraga barumuna babo babahaye ibikoresho bitandukanye.

Muri urwo ruzinduko rwari rugamije kwihanganisha ubuyobozi bw’ikigo no gufata mu mugongo barumuna babo baburiye ibikoresho mu nkongi zimaze iminsi zihibasira, abarangije muri ES Byimana batanze ibikoresho birimo amasabune yo koga n’ayo kumesa, impapuro z’isuku n’ibindi, bikaba byarakusanijwe n’abanyeshuri bize kuri iki kigo bari imihanda yose y’isi cyane cyane abari mu Rwanda, ariko ngo hari n’amafaranga bateganya gukusanya bakayashyikiriza ikigo.

Bigirimana kandi asaba abanyeshuri cyane cyane abari mu myaka ya gatatu n’iya gatandatu ko n’ubwo ibi bikomeje kubabaho bagumana akaranga k’ikigo ko gutsinda, bakora uko bashoboye ibyabaye muri iki kigo ntibizatume basubira inyuma cyangwa ngo batsindwe.

Yagize ati “Nubwo twari twagiyeyo tubashyiriye ibikoresho, none bikaba byongeye bibaye n’ubundi tugomba kongera tugasubirayo kuko ni ibyago birimo kugwirira ahantu twize kandi dukunda, gusa hakwiye gukorwa iperereza ku gitera ziriya nkongi kikamenyekana bidatinze.”

Umuyobozi w’iki kigo Alphonse Gahima yemeza ko nubwo bagize ibizazane bikomeye nta musaruro mubi abanyeshuri bazagira kuko bakomeje gukora uko bashoboye bagafasha abanyeshuri gukomeza kwiga batabangamiwe cyane.

Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) nayo yateye inkunga ya miliyoni 255 ikigo cya ES Byimana zizakoreshwa mu kuvugurura inyubako zahiye; nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’icyo kigo, Frere Gahima.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Birababje cyane,

Abagizi banabi bagomba guhanwa, ishuli ryabyiruye benshi kandi mu mucyo, twamaganye ku mugaragaro abo bagizi banabi.

Ni ugusebya ibikorwa nyiza bya Kigoli, umubyeyi wa benshi.

Twizere ko bitazasubira.

RUNGUNDU yanditse ku itariki ya: 14-09-2013  →  Musubize

ibyagaragaye ntago bishimishije abo babikoze bakwiye guhanwa hagati aho bihangane

nishimwe clemence yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

Bizadushimisha cyane nitumenya impamvu nyamukuru itera abo banzi ba:
1.E.S.BYIMANA
2.RUHANGO DISTRICT
3.SOUTH PROVINCE
4.RWANDA
Bidufashe no kumenya kwirinda kuko turebye nabi n’ibyo twubaka bazabisenya.

NDARYUJUJE THEOGENE yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

Bizadushimisha cyane nitumenya impamvu nyamukuru itera abo banzi ba:
1.E.S.BYIMANA
2.RUHANGO DISTRICT
3.SOUTH PROVINCE
4.RWANDA
Bidufashe no kumenya kwirinda kuko turebye nabi n’ibyo twubaka bazabisenya.

NDARYUJUJE THEOGENE yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

Ngewe rero bijya bincanga Polisi ivuga ko izimya inkongi yumuriro kandi nta narimwe ahantu harafatwa ngo itabare kugihe buri gihe ihagera ibyahiye byarangije gushya, ubwo wambwira aho tugana, igihe utabaje ntutabarirwe kugihe. urundi rugero hano mu giporoso remera habaye impanuka imodoka yagisirikare igonga moto maze abari bayiriho bahasiga ubuzima,imirambo yamaze amasaha hafi abiri ikiryamye mu muhanda kandi Polisi yahamagawe kare,nunva bakagombye guhindura imikorere.

habimana kirenga patrick yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

ndibaza ngo umuntu wakoze ibyo bigaragare ko muriwe agifite ubuterahamwe abobantu nibamenyekana bazakore iperereza rihagije barebe ko nta genocide bakoze

yanditse ku itariki ya: 5-06-2013  →  Musubize

dufatanije na police muri iryo pereza tubari inyuma kdi tuzagera ku kuri.

fidele yanditse ku itariki ya: 5-06-2013  →  Musubize

police y’igihugu ikomereze aho courage imenye causal agent y’izo nkongi.

kalisa yanditse ku itariki ya: 5-06-2013  →  Musubize

nibiba na ngombwa polisi izitabaze inzobere z’abanyamahanga hagaragare abihishe inyuma y’ibi bikorwa byo gutwika inyubako z’iri shuri.

rucogoza yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

Polisi n’ikomereze aho, ariko cyane cyane yibanda mu banyeshuri kuko niho hashobora kuba hari ababikora. Njye nize i Busogo ibi bintu byatubayeho cyane inshuro nyinshi abanyeshuri bitwikira, nyuma biza kugaragara ko ba nyir’icyumba aribo bitwikiraga inzego zose zarayobewe igitera ikibazo. Nk’uriya mwana wakomerekeye muri dortoir akwiye guhatwa ibibazo akagaragaza impamvu yari arimo kandi abandi bari kureba imikino wenyine.Rwose iki kigo abanyarwanda bose bazi amateka yacyo kiraduhangayikishije Leta nirebe ikibazo gihari. Mu bayobozi b’ikigo nabo buriya si shyashya wasanga harimo abafite aho bahuriye n’iki kibazo. Abanyarwanda benshi bazashimishwa n’inkuru y’ukuri kw’ibiri kubera mu kigo cyiza cya Byimana. Imana ikomeze abanyeshuri n’abayobozi bakomeje guhura n’ibizazane

Rurinda yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

Aba ancients ba byimana bagaragaje uburere bufite ubupfura bahakuye,iki gikorwa cyagakwiye kuranga abanyarwanda twese tugashyigikirana mu bihe bigoye nk’ibi mu byimana bari kunyuramo.bazatangaze aho inkunga ikusanyirizwa hari benshi twatanga umusada.

karekezi yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka