Ngororero: Ababyeyi baratungwa agatoki kudakurikirana imyigire y’abana

Abayobozi n’abarezi b’ibigo by’amashuri by’itorero rya EAR (Eglise Anglican au Rwanda) mu karere ka Ngororero bavuga ko bamwe mu babyeyi bafite abana biga kuri ayo mashuli babatererana mu gukurikirana imyigire y’abana bigatuma bamwe batsindwa.

Nk’uko byashyizwe ahagaragara na Pasteur Ndatimana Patrice ushinzwe uburezi mu ibigo by’amashuri bya EAR, imitsindire y’abana iri hasi aho usanga abatari bake bari mu kiciro cya U (Unqualified) bivuga ko batsinzwe.

Iyi U yahawe ibisobanuro 3 aribyo; U= Umuyobozi w’ishuri Utahaba, U=Umwarimu Utigisha, ibyo bigatanga U= Umunyeshuri Utsindwa. Nk’uko bigaragara ugutsindwa k’umunyeshuri bikaba bituruka ku barezi be.

Kongera ubufatanye bw’ababyeyi n’abarimu byagarutsweho na Cidikoni Uwimana Nkunda Jean Baptiste ubwo yaganiraga n’abarezi b’ibigo by’amashuri 10 bya EAR biri mu mirenge ya Gatumba, Matyazo na Ngororero.

Bunguranye ibitekerezo ku myigire n’imyigishirize, ishusho y’amashuri muri 2013, imbogamizi zituma batagera ku musaruro ushimishije n’ingamba zafatwa kugirango izo mbogamizi zive mu nzira.

Imbogamizi ku barezi

Itsinda rigizwe n’ibigo by’amashuri abanza ryasanze double vacation (kwiga mbere na nyuma ya saa sita) ari imbogamizi: abana biga nyuma ya saa sita ngo ntibiga neza kubera ko hari igihe baza batariye, hakaba abakererwa, ubwinshi bw’abana bukigaragara mu ishuri, kwimura abana batatsinze (promotion automatique) n’ibindi.

Abarezi bavuga ko bamwe mu babyeyi babatererana.
Abarezi bavuga ko bamwe mu babyeyi babatererana.

Itsinda rigizwe n’amashuri ya 9Years Basic Education ryo ritangaza ko imbogamizi ari ingendo ndende zikorwa n’abanyeshuri, gusonza kubera kurya batinze, ibibarangaza mu nzira, ababyeyi bashyigikira abana mu gucikisha amashuri, imfashahanyigisho zidahagije mu ma siyansi, amahugurwa y’abarimu adaheruka n’ibindi.

Uretse izo nzitizi abarimu bafite, abayobozi b’ibigo by’amshuli bavuga ko ahanini imyumvire y’ababyeyi nayo ikiri hasi kubirebana n’uruhare rwabo mu myigire y’abanyeshuli. Kuri ibi hiyongeraho gusiba amasomo kw’abanyeshuli cyane cyane ku gihe cy’imvura bitewe n’amayira banyuramo akenshi ibamo imigezi.

Uretse impamvu zituma imyigire y’abana itaba myiza ziturutse ku miterere y’akarere itoroshye kubonera umuti, abahuriye ku burezi mu bigo bya EAR bumvikanye ko buri wese agiye gukora iyo bwabaga maze bagashakira umuti ibisubizo ku mbogamizi zibarimo kandi zibakomokaho, ibidashoboka bigakorerwa ubuvugizi ku zindi nzego.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka