Harigwa uburyo kaminuza zo mu karere zagira uruhare mu gushakira ubumenyi ngiro abazirangijemo

Abagize akanama gahuza amakaminuza yo muri Afrika y’Iburasirazuba baremeza ko hakwiye kubaho uburyo bufasha abarangije muri izo kaminuza kugera ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi buhagije.

Abateraniye mu nama y’iminsi ibiri yahuje abagize ako kanama yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 16/05/2013, i Kigali, baremeza ko ireme ry’uburezi ari ingenzi niba bashaka ko ibihugu bigize aka karere bitera imbere.

Bamwe mu bari bitabiriye inama baturutse mu bihugu bitandukanye byo mu karere.
Bamwe mu bari bitabiriye inama baturutse mu bihugu bitandukanye byo mu karere.

Innocent Mugisha Sebasaza, uyobora Ikigo gishinzwe amashuri makuru na za kaminuza mu rwanda, yatangaje ko buri wese uhereye ku banyeshuri n’ababigisha ndetse n’ibigo bibakoresha bakwiye kugira uruhare mu gucunga imyigishirize y’abanyeshuri.

Yagize ati: “Aho bigeze natwe dukwiye gutambuka nk’ibindi bihugu tukegeranya ba bafatanyabikorwa bose, ari abakoresha ari n’abashoboye kugera ku ntego za bizinesi zabo noneho bakagira uruhare mu kwigisha ba banyeshuri.”

Dr. Mugisha uyobora by'aateganyo akanama gahuza za kaminuza mu Rwanda.
Dr. Mugisha uyobora by’aateganyo akanama gahuza za kaminuza mu Rwanda.

Prof. Mayanga Nkuya, Umuyobozi w’Ikigo gihuza utunama twa za kaminuza zo mu bihugu bigize akarere (IUCEA), yavuze ko bari no gushaka uburyo abarangije bajya boroherezwa mu kwimenyereza akazi, kuko kuri iki gihe buri kazi kose gasaba umuntu wimenyereje.

Ibibazo bitegerejwe kwigwa muri iyi nama birimo impamyabushobozi zo mu bihugu nk’u Rwanda usanga zitagira agaciro mu bindi bihugu byo mu karere mu gihe mu Rwanda ho izivuye hanze ziba zemewe.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka