REB yemereye E.S.Kirambo inkunga ya miliyoni 40 yo kubaka “dortoire” yahiye

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi mu Rwanda (REB) cyemereye ikigo cy’amashuri yisumbuye cya E.S.Kirambo giherereye mu murenge wa Cyeru, akarere ka Burera, inkunga y’amafaranga miliyoni 40 yo kubaka “dortoire” y’abanyeshuri biga muri icyo kigo yibasiwe n’inkongi y’umuriro iturutse ku mashanyarazi.

Iyo “dortoire” yararagamo abanyeshuri b’abahungu 194, yahiye tariki 18/11/2012 hahiramo ibikoresho byose by’abanyeshuri bakoreraga ibizamini muri icyo kigo. Kuva ubwo ubuyobozi bw’icyo kigo butangira gusaba ubufasha hirya no niho.

Musabwa Eumène, ushinzwe uburezi mu karere ka Burera, yatangarije Kigali Today ko nyuma yo gusaba ubufasha, REB yabemereye kubatera inkunga ya Miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

Akomeza avuga ko REB izabaha iyo nkunga ivuye mu ngengo y’imari izatangira mu kwezi kwa Nyakanga 2013. Guhera muri ukwo kwezi nibwo “dortoire” y’abanyeshuri bo muri E.S.Kirambo izatangira kwubakwa nyabyo; nk’uko Musabwa abisobanura.

Kuva iyo “dotoire” yashya abanyeshuri bo muri icyo kigo basigaye bararana ku gitanda ari babiri kandi bitari bisanzwe bibaho kuri icyo kigo.

Abanyeshuri baburiye ibikoresho byabo muri iyo “dortoire” nabo kugeza na n’ubu ntibarahabwa ubufasha ariko iyo nkunga ya REB ishobora kuzakemura icyo kibazo.

Ubuyobozi bw’ikigo cya E.S.Kirambo buvuga ko ibikoresho byose byahiriye muri iyo “dortoire” ndetse n’inzu ubwayo bifite agaciro kagera kuri miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka