Gakenke: Umwarimu n’abasore batatu bafatiwe mu cyuho bakina urusimbi

Abasore bane barimo umwarimu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rushashi kuva kuwa Kane tariki 30/05/2013, nyuma yo gufatirwa mu cyuho bakina umukino urusimbi mu Gasentere k’ubucuruzi ka Muhondo, Umurenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke.

Abatawe muri yombi ni Eugene Ndayisenga w’imyaka 26, Savine Hagenimana w’imyaka 39, Pascal Nkuriyinka w’imyaka 25 n’umwarimu ukora ku Rwunge rw’Amashuri rwa Bumba witwa Constatin Tuyisabe.

Abo basore baguwe gitumo n’inkeragutabara ahagana saa mbiri n’igice z’ijoro zo kuwa 29/05/2013 bakinira urusimbi mu nzu; nk’uko bitangazwa na Bizimana Ndababonye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo.

Uyu muyobozi akomeza yemeza ko ubwo bafatwaga babasanganye amakarita bakinishaga n’amafaranga 10.500 bashetaga (bakiniraga).

Deodatus Mutambuka, umuyobozi w’ishuri ry’Urwunge rw’Amashuri rwa Bumba, yabwiye Kigali Today ko amakuru y’umukozi wabo wafashwe yayumvishije ariko akaba yamutunguye cyane kuko atari abimuziho.

Agira ati: “Ayo makuru yantunguye nibaza niba ari ibisazi byamuteye.”

Ashimangira ko Tuyisabe yari asanzwe akora akazi ke neza kandi nta myitwarire mibi yagaragaza ku kazi, usibye mu mwaka ushize yigeze kumwandikira amwihanangiriza ubwo yasibaga ku kazi nta mpamvu. Yongeraho ko umuntu agoye kumumenya, n’uwo mubana ngo ntibyoroha.
Umukino w’urusimbi ntiwemewe mu gihe itabisabiye uruhusa mu nzego zibyemewe kandi ukanubahiriza amabwiriza awugenga kuko ushobora gutera amakimbirane hagati y’abawukina n’umutima w’ubujura mu rubyiruko bashaka amafaranga yo gukinisha.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka