Mu gihe mu bihe byashize iyo abantu bamenyaga ko umuntu yanduye agakoko gatera SIDA wasangaga benshi batangira kumucikaho bagasa n’abamushyira mu kato, mu murenge wa Shyogwe ho mu karere ka Muhanga haravugwa umugore wanduye agakoko gatera SIDA ariko abagabo bagakomeza kumwirukaho bashaka kumusambanya.
Mu gihe bimenyerewe ko mu Rwanda, inka zishorezwa inkoni ariko bitewe n’iterambere, zikaba zisigaye zitwarwa mu mamodoka; kuri uyu wa Mbere tariki ya 21/10/2013 mu karere ka Nyamasheke, habonetse abantu batwaye inka nzima ku ngorofani ikoze mu biti.
Umugabo n’umugore bo mu gihugu cy’Ubushinwa bashobora kuzakurikiranwa n’ubutabera kubera kugurisha umwana wabo w’umukobwa amafaranga bakuyemo bakayagura telefoni yo mu bwoko iphone.
Mu bice bimwe by’icyaro mu gihugu cy’Ubuhinde, abakobwa batozwa uburaya bakiri bato mu rwego rwo kubategurira kuzabigira umwuga, kugira ngo babashe gutunga imiryango ya bo.
Imbwa ikomoka mu gihugu cy’Ubudage yabaga muri Amerika yatahuwe ko yaboshywe ku giti mu gihe kingana n’imyaka 4, ubu ukekwaho icyo cyaha akaba yarasabiwe igihano cy’amezi 6 y’igifungo kubera ibyo bita ubugome yakoreye icyo kiremwa.
Umugabo w’umuporoso aherutse kujya kwa muganga adandabirana nk’uwasinze avuga ko yarwaye ibintu bimutera isereri ariko abaganga bamusuzumye basanga mu mwuka we harimo ibipimo by’inzoga nyinshi byaje kugaragara ko ikorwa n’igifu cye.
Mu gihugu cya Vietnam ho haravugwa ko abazicuruza ngo babanza kubabaza cyane imbwa bagiye kubaga ngo kuko aribwo zigira inyama ziryoshye, mu gihe mu bihugu binyuranye byo muri Aziya bamenyereye kurya inyama z’imbwa n’ibizikomokaho nta mususu.
Umuyobozi w’ishyaka rya gikomunisiti mu gace kamwe ko mu mugi wa Pékin yasezerewe ku mirimo azira kuba yarakoreye umuhungu we ubukwe buhenze, kandi ishyaka arimo ryarasabye ko abarihagarariye bagomba kwizirika umukanda.
Ubushakasha bwakorewe mu Bufaransa bwagaragaj3 ko abagore ari bo bakunda kurangara cyane no kutagira impungenge zo kwandika ubutumwa bugufi SMS iyo batwaye imodoka.
Umugabo w’Umubiligi wari wavutse ari umukobwa abaganga bamwemereye gupfa nyuma y’uko uyu mugabo-gore yari amaze kugaragaza ko igitsina cy’abagabo bamuteyeho mu 2009 kitamushimishije kandi bikaba byamuteraga agahinda kadashira, ngo atari kuzabasha kwihanganira iyo akomeza kubaho.
Abanyeshuri biga muri kaminuza yo mu gihugu cya Hungary bagiye kwiga bambaye utwenda tw’imbere (amakariso), bakubika ibitabo ku mabere bagaragaza ko batishimiye icyemezo cy’umuyobozi wa kaminuza ubategeka uko bagomba kwambara.
Umubyeyi wo mu gihugu cya Kenya yibarutse umwana ufite umutwe utari uw’umuntu n’amaso nk’ay’igikeri, bigakekwa ko yasamiye mu kiyaga cyarimo amagi y’igikeri ubwo yogeragamo.
Ruticumugambi Daniel utuye mu mudugudu wa Kaduha ya mbere akagali ka Kaduha umurenge wa Katabagemu akarere ka Nyagatare arasaba ubuyobozi kumufasha bugakura umuntu bikekwa ko ari igini akaba amaze icyumweru mu isambu ye.
Umusaza wo mu gihugu cya Nepal w’imyaka 73, ureshya na cm 41, ashaka kuzamenyekana ku isi yose nk’umuntu mugufi cyane kandi utabasha kugenda, ndetse n’izina rye rikandikwa mu gitabo cy’ibyamamare cyitwa Guiness des records.
Abagore 8000 bo muri Nigeriya bibumbiye mu ishyirahamwe “Zamafara” bigabije imihanda tariki 26/09/2013 mu rwego rwo kugaragariza Leta bafite ikibazo cyo kutagira abagabo.
Umupolisi witwa Willy Seruwagi ukomoka mu Karere ka Luweero muri Uganda tariki 23/09/2013 yitabye Imana nyuma yo kugwa igihumure kubera ko ikipe ya Manchester United yafanaga yatsinzwe na Manchester City ibitego 4-1.
Ubwo imihango yo gushyingirwa yari igeze hagati, abari batashye ubukwe bwa Noelle Borriello na Rob Ruehle batunguwe no kumva umupadiri wabasezeranyaga avuga mu ijwi riranguruye ko abafataga amafoto nibadahagarika urusaku rw’ibikoresho byabo imihango iri buhagarare burundu padiri akigendera.
Minisitiri ushinzwe urubyiruko muri Uganda yatangaje ko abagore n’abakobwa bambara utwambaro tugufi baramutse bafashwe ku ngufu ntaho barega ahubwo ko ngo abo baba bambaye imyambaro migufi bakwiye no kujya bakurikiranwaho gushuka abagabo.
Umukobwa wo mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi n’umusore wo mu mujyi wa Kigali barasezeranye mu rusengero kuwa 21/09/2013 ariko bigeze igihe cyo kwiyakira abantu bagwa mu kantu kuko byagaragaye ko umusore nta mafaranga yari afite.
Umugore w’imyaka 30 wo mu mudugudu wa Gatuza, akagari ka Nyarukombe, umurenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana afungiye kuri station ya Police ya Nzige mu karere ka Rwamagana, aho akurikiranyweho icyaha cyo guca umugabo we igitsina.
Ubushakashatsi bwakoze n’ikigo Which cyo mu Bwongereza bugaragaza ko terefone zizwi nka “smartphones” zifite umwanda mwinshi watera indwara ku buryo uruta uwo mu bwiherero rusange.
Hassan Omary w’imyaka 25 ukomoka mu Mujyi wa Dar-es Salam muri Tanzaniya tariki 18/09/2013 yakatiwe n’urukiko igifungo cy’amezi atandatu agomba kumara mu munyururu kubera ko yitumye mu rukiko.
Umusore ufite ubuhamya bw’ibyamubayeho avuga ko asanga abakobwa benshi kuri iki gihe bashyingirwa , abana b’imfura babyara baba ari ab’abasore bakundanaga kuko haje umuhango wiswe guseranaho uba mbere y’uko umukobwa asezerana n’uwo bazabana akaramata.
Umunyahawayikazi witwa Janice Keihanaikukauakahihuliheekahaunaele yabashije kwemeza ubuyobozi bw’igihugu cye kuzahindura amakarita y’ibimuranga kuko izina rye rigizwe n’inyuguti 35 ritabashaga kwandikwa ryose uko ryakabye.
Umukobwa w’imyaka 18 witwa Afuwah Namata ukomoka mu Karere ka Masaka mu gihugu cya Uganda yakatiwe igifungo cy’amasaha atandatu mu ntangiriro z’iki cyumweru nyuma yo kwica se amuziza ko yamusambanyaga ku ngufu.
Tariki 11/09/2013, muri Kenya havumbuwe amazi ari mu kuzimu, ahantu ubusanzwe hari ubutayu. Ayo mazi ngo akubye inshuro 10 amazi yose yabonekaga muri Kenya.
Urukiko ruca imanza z’imbonezamubano rw’i Lons-le-Saunier ho mu Bufaransa, rwahamije kuwa gatatu umworozi w’ingurube icyaha cyo kuba atararinze ubumuga bwo kutumva umukozi wakoraga mu biraro by’ingurube ze.
Umugabo witwa Matabaro Isaië ukomoka mu karere ka Nyamagabe akaba atuye muri Gasabo mu mujyi wa Kigali, avuga ko kuba aheka umwana we mu mugongo akajya mu nzira akagenda nta gisebo n’isoni bimutera ngo kuko umwana ari uwe kandi yumva uburinganire hagati y’umugabo n’umugore bikwiye kuba umuco nyarwanda.
Ibyamamare bibiri byo mu gihugu cya Ecosse byiteguraga kwambikana impeta z’urukundo rudashira byateguye ubukwe bwatanzweh ifaranga rimwe bita iyero rikoreshwa mu bihugu by’Uburayi, bityo bakuraho ihame rivuga ko ubukwe butegurwa n’uwifite. Iyero rimwe ubu rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 880.
Ezra Ntakirutimana yataye umugore we w’isezerano witwa Yandereye Sophie, abanza gusahura ibyo bacuruzaga byose mu iduka arabigurisha, atorokana n’undi mukobwa akekwaho gutera inda, umugore we akaba atazi aho basigaye baba.