Umusore yiyahuye kubera ko umukobwa yateretaga yari amurembeje ngo amugurire izindi nkweto

Nyuma y’amasaha atanu umusore n’umukobwa yateretaga bari guhaha imyenda y’uwo mukobwa, byaje kurangira umusore yiyahuriye muri iryo soko kuko umukobwa yari amurembeje ashaka ko bajya kugura izindi nkweto mu gihe umusore yavugaga ko uwo mukobwa asanganywe umubare w’inkweto atazabasha kwambara ubuzima bwe bwose.

Amakuru yatangajwe na televiziyo CCTV yo mu Bushinwa yerekanye inkuru ibabaje y’umusore witwa Tao Hsiao wiyahuye nyuma yo gushwana n’umukobwa bari bajyanye guhaha.

Aba ni abatabaye batwaye umurambo wa Tao wari umaze gushiramo umwuka.
Aba ni abatabaye batwaye umurambo wa Tao wari umaze gushiramo umwuka.

Uyu musore ngo yasimbutse ava mu igorofa ya karindwi mu isoko yari yajyanyemo n’uwo mukobwa, yihonda hasi ahita apfa byose bikomotse ku kutumvikana na mucuti we.

Uyu musore n’umukobwa ngo bari bamaze amasaha atanu mu isoko, umukobwa ahaha imyenda. Ku isaha ya gatanu ngo umukobwa yabwiye umusore ko bajya mu rindi duka ryarimo inkweto ngo zagurishwaga make kuko zari zagabanyirijwe ibiciro kubera iminsi mikuru yo gusoza umwaka yegereje.

Aha ngo niho hatangiye amahane n’ubwumvikane bucye kuko ngo abari mu isoko bumvise umuhungu abwira nyamukobwa ko afite inkweto zihagije. Televiziyo CCTV yavuze ko ngo abari baje guhaha bayibwiye ko umusore yatakambiye umukobwa agira ati “Inkweto ufite kugeza ubu zamaze kuba nyinshi cyane ku buryo n’iyo wakwambara inkweto buri munsi twazasaza utarazihetura.”

Umukobwa ariko ngo yashakaga kugura izindi nkweto cyane ku buryo atihanganiye ko mucuti we amwangira kujya mu iduka rindi batangira gushwana no kubwirana amagambo mabi, umukobwa amubwira ko ntacyo azaba amumariye niyanga ko bagura izindi nkweto nshya, ndetse ko azaba abihije burundu umunsi mukuru wa Noheli burundu.

Ngiryo iduka bahahiragamo, umusore yiyahuye asimbutse aturutse hejuru.
Ngiryo iduka bahahiragamo, umusore yiyahuye asimbutse aturutse hejuru.

Aha ngo niho umusore yageze ananirwa kwihangana, ahita afasha hasi ibikapu byuzuye imyenda bari baguze, ni uko asimbukira hasi avuye mu igorofa rya karindwi bari bari guhahiramo, akigera hasi ahita asandara ashiramo umwuka.

Umuvugizi w’iduka rikomeye aba bakunzi bahahiragamo riherereye mu ntara ya Jiangsu mu burasirazuba bw’Ubushinwa yabwiye CCTV ko bahise batabaza inzego z’ubuzima ariko ngo abatabazi bahageze basanga byarangiye, umusore yashizemo umwuka.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Kwiyahura si ugukemura ibibazo ahubwo ni ukwiyaka ubugingo bw’iteka.mwibuke yuda yiyahura ibye bikarangira! ubwo se hari ijuru yiteguriye? nyamara kubaha uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge.iyaba yari uwubaha IMANA ntiyari gukora ayo mahano ahubwo yari kumenya ubwenge bwatuwa afata umwanzuro mwiza.mbega urukundo rwo mu minsi y’imperuka!!

Nkunzebose aime serge abudra yanditse ku itariki ya: 5-01-2015  →  Musubize

iyinkuru irababaje, ariko ubuzima burahenda; ntihazagire uwongera gukinisha ubuzima kandi iy’umuntu yiyahuye, ntanubugingo abona mwese abakundana mwirinde.

nsanganiyingoma protais yanditse ku itariki ya: 13-12-2013  →  Musubize

ibyisi ntibyoroshye pe! mwabakobwa mwe mwakoze mukigurira koko! kugeza ubwo mutuma umuntu atakaza ubuzima? ahaaa!!

yes yanditse ku itariki ya: 12-12-2013  →  Musubize

MBEGA INKURU IBABAJE,IKUNDA RYIBINU NKWABAKOBWA BACU RIZATUMARAPE ARIKO UBU NUBUJIJI BUKABIJE KOKO IYO ARIMUSIGAMO AKINJYENDERA KOKO CYANGWA AKAZIGURA NIBAYARAYAFITE? AHHHHHHH NTIBIZOROHA?????????

munyankindi frederick yanditse ku itariki ya: 11-12-2013  →  Musubize

Uyumusore ntakigenda kabisa.Umukobwa ntagatume wihahura ngo ubure ubuzima bwawe.Ubuse ntagiye kurya Noel we yagiye iwabo watwese.Ejo azaba yabonye undi bikundanira.Ibyisi biraruhije

alias jp yanditse ku itariki ya: 11-12-2013  →  Musubize

YEMWE ABAKOBWO BAGABANYE KWIKUNDA!!!!!!!!!!!!!!!URABONA UBURYO UWO MUSORE ABABAJE,IMANA IMWAKIRE MUBAYO!

Ephrem alias sympatic boy yanditse ku itariki ya: 11-12-2013  →  Musubize

Ngaho nyamukobwa natahe maze Noheli ibone kumuryohera da! Ariko uyu musore ndamugaye kabisa! Nta mpamvu yo kwiyambura ubuzima ngo ni uko utumvikanye n’umuntu ku ngingo iyo ari yo yose. Iyo witahira se nyamukobwa uwo yari kukugira ate? Urabababaje sana, but RIP

NIKOBAMERA yanditse ku itariki ya: 11-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka