Umusaza w’imyaka 80 wo mu gihugu cya Norvege yahamijwe n’urukiko icyaha ko gushaka kugura indaya ariko bakamutesha ataragera ku ntego bityo rumukatira iminsi 15 y’igifungo n’amande y’amayero 2.400.
Ku wa mbere tariki ya 30/12/2013 mu masaha ya mu gitondo, mu gihugu cya Maroc ahitwa Séfrou, hagaragaye inka yabyaye inyana ifite imitwe ibiri ndetse mu bigaragara iyi nyana ikaba imeze neza.
Mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Ngororero nka Kabaya, Sovu na Hindiro hadutse amandazi manini cyane agura amafaranga 200 rimwe, ari gutuma abagabo bamwe baturiye aho acururizwa batakirya mungo zabo.
Ubwo bisanzwe bizwi ko impanga ziba zaravukiye rimwe ndetse ku munsi umwe, i Toronto muri Canada n’i Washington muri Amerika haravugwa ababyeyi babiri babyaye abana b’impanga ariko bakababyara mu myaka itandukanye kuko impanga twakwita ba gakuru zavutse mu mpera za 2013 naho ba gato bakavuka mu ntangiriro za 2014.
Mbere y’uko apfa, Brenda Schmitz wari utuye Iowa ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanditse ibaruwa yari irimo ibyifuzo bye 3 bya nyuma, ayisigira inshuti ye ayisaba kuzatangaza ibiyirimo nyuma y’uko umugabo we azaba yabonye undi mukunzi.
Mu gihe hari abavuga ko batazabona uko bizihiza noheri n’ubunani, abakora umwaga w’uburaya bo mu karere ka Muhanga bo basanga iminsi mikuru ariho hari amaramuko kurusha ikindi gihe babayeho.
Umusaza w’imyaka 91 witwa Roger-Marc Grenier wo mu Bufaransa ubu ameze neza n’umukunzi we yabonye nyuma y’uko hari hashize igihe atanze itangazo ko ashaka umuntu wo kubana nawe ubuzima bwe bwose akoresheje icyapa.
Umuyapanikazi w’imyaka 19, Vanilla, yibagishije inshuro 30 zose (chirurgie esthétique), kugira ngo ase n’ibipupe bikorerwa mu gihugu cy’Ubufaransa.
Umunyeshuri w’Umunyamerika aherutse guhanga umupira (T-shirts) ukoze ku buryo amazi awumenekaho akawunyereraho yose uko yakabaye nta na makeya awusigayeho.
Mu Karere ka Jinja ho mu gihugu cya Uganda, mu mpera z’icyumweru habaye ubukwe budasanzwe aho imiryango ibiri yashyingiye umwana w’amezi atandatu n’umwana w’umuhungu w’imyaka itatu.
Umugabo ukora umwuga wo kwamamaza no gushishikariza abantu kujya bahahirana n’ikigo akorera yahanishijwe kuzatanga amande angana na miliyoni 36 z’amafaranga y’u Rwanda azira ko ngo yakomanze ku rugo yashakaga kumenyesha iby’ubucuruzi bwe kandi kuri urwo rugo batajya bihanganira ababakomangira ku miryango.
Umwana w’umukobwa w’imyaka 11 wo mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza umaze iminsi arumwe n’imbwa ubu aragaragaza ibimenyetso nk’iby’inyamaswa aho yemera kurya gusa ibyo bataye hasi akabitoza umunwa ndetse hakiyongeraho no kumoka nk’imbwa.
Mukanyonga Damars w’imyaka 56 y’amavuko ari mu maboko ya polisi guhera tariki ya 12/12/2013, azira guha umupolisi ruswa ngo afungure umuhungu we wari wafatanywe ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu murenge umwe muri Karongi yasabwe gusohoka mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Karongi kubera ko ngo yaje mu nama ameze nk’utazi icyo aje gukora.
Habimana Theoneste w’imyaka 35 ukomoka mu kagali ka Buranga, Umurenge wa Nemba ho mu Karere ka Gakenke amaze kumenyekana nk’umukarani-ngufu udasanzwe kubera gutwara ibintu byinshi, avuga ko atwara kilogarama “900” ku ngorofani.
Nyuma y’amasaha atanu umusore n’umukobwa yateretaga bari guhaha imyenda y’uwo mukobwa, byaje kurangira umusore yiyahuriye muri iryo soko kuko umukobwa yari amurembeje ashaka ko bajya kugura izindi nkweto mu gihe umusore yavugaga ko uwo mukobwa asanganywe umubare w’inkweto atazabasha kwambara ubuzima bwe bwose.
Umugore wo mu gihugu cy’Ubuyapani witwa Tomomi Monmae, w’imyaka 44, akaba ari umushomeri, aherutse gucumbikirwa mu buroko nyuma yo gutabaza polisi inshuro ibihumbi 15, mu gihe cy’amezi atandatu gusa, kandi nta kibazo yagize.
Umugore witwa Esperence Nyirandegeya uvugako ngo asazwe ari ari umuhanuzi watumwe n’Imana ku bantu batandukanye ngo ababurire kuva mu byo bakora bidashimishije Imana, yasakiranye n’undi mukecuru witwa Nyirandegera bahuriye mu nzira igana mu mujyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi benda kurwana.
Mu rwego rwo kurwanya uburaya, inteko ishinga amategeko y’igihugu cy’Ubufaransa yatoye itegeko rigena ibihano ku buraya. Kimwe muri ibyo bihano, ni uko abagana indaya bazajya bacibwa amayero 1500.
Abikesheje urubuga rwa Facebook, umugore witwa Angela Palmer, yabonanye na nyina umubyara witwa Helga Simeckie atigeze abona mu buzima bwe.
Mu rwego rwo kurwanya uburaya, inteko ishinga amategeko y’igihugu cy’Ubufaransa yatoye itegeko rigena ibihano ku buraya. Kimwe muri ibyo bihano, ni uko abagana indaya bazajya bacibwa amayero 1500.
Irakoze Odine Light w’imyaka 8 wo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke akaba ari Umukristo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi amaze kumenyekana muri iri torero nk’umwana ukiri muto ubasha guhagarara imbere y’iteraniro akabwiriza abakristo kandi bikagaragara ko akunze gukora umurimo w’Imana.
Nyuma y’uko ibiganiro bigamije gusinya amasezerano y’ubufatanye n’imigenderanire hagati y’igihugu cya Ukraine n’Umuryango w’Ubumwe bw’Iburayi (Union Europeenne) bihagarariye, muri icyo gihugu hakomeje imyigaragambyo ikomeye, igamije gusaba perezida Viktor Ianoukovitch kuva ku butegetsi.
Urukiko rw’i Tokyo ruherutse gusaba ibitaro bimwe byo mu Buyapani kwishyura miliyoni 38 z’amayeni (angana n’amayero ibihumbi 281) y’impozamarira, umugabo w’imyaka 60 kubera ko iri vuriro ryamuhaye ababyeyi b’abakene nyamara we abamubyaye bari abakire.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita kumiturire (UN-Habitat) riherutse kugaragaza ko muri Afurika y’Epfo, 28,7% by’abatuye icyo gihugu batuye habi, nabi kandi mu kajagari (Bidonville).
Mu gihugu cy’Ubudage, ipusi (abandi bita injangwe) iherutse gukinisha terefone igendanwa ya nyirabuja maze itabaza serivisi zishinzwe ubutabazi.
Umuturage w’i Las Vegas ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Mark Parisi, aherutse gutangaza mu kiganiro cy’ubuzima gihita kuri CBS, ko yagurishije kamwe mu dusabo twe tw’intanga (testicule). Amafaranga yahawe ngo azayagura imodoka yo mu bwoko bwa Nissan 370Z.
Umugore w’imyaka 69 wo mu Bubiligi yatahuwe ko yamaze umwaka wose aryama iruhande rw’umurambo w’umugabo we w’imyaka 73 bari bamaranye imyaka 10 wapfuye urw’ikirago [urupfu rusanzwe] hakaba hashize umwaka.
Umukobwa w’imyaka 22 wo mu Buhorande aherutse kurumwa n’igitagangurirwa kigira ubumara, ku gutwi kw’ibumoso, maze kuba umukara ndetse gutangira no gushonga.
Nyuma yo kubona ko icyaha cyo gufata ku ngufu kigenda cyiyongera mu Bushinwa, ngo hashyizwe ahagaragara umwambaro ushobora gutuma kigabanuka: collant (umwenda ufata ku mubiri) ifite ubwoya.