Umwana w’umukobwa w’amezi 6 n’agahungu k’imyaka 3 “bakoze ubukwe”

Mu Karere ka Jinja ho mu gihugu cya Uganda, mu mpera z’icyumweru habaye ubukwe budasanzwe aho imiryango ibiri yashyingiye umwana w’amezi atandatu n’umwana w’umuhungu w’imyaka itatu.

Nk’uko ikinyamakuru The Daily Monitor cyo muri Uganda gitangaza iyi nkuru kibivuga, abo bana barimo guhana impeke z’ikawa nk’ikimenyetso cy’urukundo rudashira, basezeranye kuzabana mu myaka iri imbere igihe bazaba bakuze, ngo byategetswe n’abakurambere babo.

Umubyeyi w’umuhungu ukomoka mu Karere ka Buyende yavuze ko umuhungu we yavukanye amenyo abiri, igihe yari yujuje umwaka umwe yahanuye ko umugore we azavukana nawe amenyo abiri kandi akavukire mu Karere ka Jinja bityo uwo mukobwa ufite amenyo abiri abonetse biba ngombwa ko hategurwa ubukwe bwabo bakiri bato.

Ise w’umukobwa yunze mu rya banwana we, avuga ko yavutse afite amenyo, bikaba byaracaga amarenga y’uzaba umugabo we.

Polisi ikorera muri ako gace yatangarije The Daily Monitor ko icyo bita ubukwe atari bwo ahubwo ibifata nk’uburyo imiryango yombi yari yasuranye ishaka kwishimisha kuko ubukwe buba hagati y’abantu babyemeranwa kandi bakuze.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ntimukatulagile Kuki Mutasizeho Amafoto Intangazamakulu Lyandika Umutwe Winkulu Ujyendana Namafoto None Ntayo Tubona

Nathanael yanditse ku itariki ya: 27-12-2013  →  Musubize

Oya nose ntiwumvako badasazwe.Nukonayooo.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 20-12-2013  →  Musubize

NOneho nakumiro nonese amatageko ya UGANDA agene ubukure kuyihe mwaka cyangwa ayahe mezi uko ni uguhonyanga agateka kamuntu ubwose nibakura intibashimane bizagendagute!! bavugako umuntu ya shyingiwe igihe habaye ubwumvikane hagati y’umukobwa n’umuhungu.none bse ni mineur ubundi bashingiriwe murusengero? mumategeko! birababaje>

ABUBA yanditse ku itariki ya: 20-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka