Ukraine: Abagore bakoze imyigaragambyo banyara ku mafoto ya Perezida

Nyuma y’uko ibiganiro bigamije gusinya amasezerano y’ubufatanye n’imigenderanire hagati y’igihugu cya Ukraine n’Umuryango w’Ubumwe bw’Iburayi (Union Europeenne) bihagarariye, muri icyo gihugu hakomeje imyigaragambyo ikomeye, igamije gusaba perezida Viktor Ianoukovitch kuva ku butegetsi.

Kimwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Ukraine, abaturage b’igihugu cye banenga perezida wabo ku kuba ashyira imbere umubano n’Igihugu cy’Uburusiya akirengagiza ibihugu byo mu burayi kandi ariho basanga ahari inyugu ku gihugu cyabo.

Nkuko tubikesha AFP, tariki 01/12/2013, abagore bo muri icyo gihugu batuye mu Bufaransa bakoze imyigaragambyo imbere ya amabasade ya Ukraine mu Bufaransa bagamije kugaragaza ko batishimye ukuntu igipolisi cyabo gikomeje kubuza abaturage kwigaragambya.

Ikidasanzwe muri iyo myigaragambyo ni uko abo bagore bafashe amafoto ya perezida wabo maze si ukuyanyarira ari nako biyanditse ku mubiri amagambo atuka perezida Viktor Ianoukovitch.

Amasezerano y’umubano n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi na Ukraine yahagaritswe na Ukraine kuwa 21 Ugushyingo 2013, aho abakurikirana ibya politiki bavuga ko igihugu cy’Uburusiya aricyo cyabigizemo uruhare.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka